Minisitiri w’ubukerarugendo wa DRC ,Modero Nsimba, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye kwishyura DRC umusoro w’ubukerarugendo ujyanye n’ingagi zo muri DRC zambuka umupaka zigasurirwa ku butaka bw’u Rwanda.
Ku bwe, guverinoma y’u Rwanda yatangiye kwishyura aya mafaranga kuva guverinoma nshya ya Sama Lukonde itangiye imirimo yayo.
Ati: “Ni ku nshuro ya mbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izakira kandi igabanye umusoro w’ubukerarugendo ujyanye no gusura Ingagi za Congo ziri mu Rwanda. Keretse niba naribeshye, nzi ko hari ibihumbi 179.000 by’amadolari( akabakaba miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda) kuva COVID-19 yatangira igihe twashyirwaho abaminisitiri kugeza uyu munsi dufite amadorari ibihumbi bike by’amadorari y’Amerika.
Ibi byatangajwe na Modero Nsimba, Minisitiri w’ubukerarugendo mu gihugu ubwo yatangizaga ibikorwa byo gusigasira pariki ya Kinshasa kuri uyu wa kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021.
Ingagi zo mu misozi ya Virunga iri hagati ya DRC, u Rwanda na Uganda. DRC iba ku rutonde rw’Ibihugu bifite inyamaswa zigenda zangirika nk’uko bigaragazwa n’amasezerano ya Newyork yitwa CITES
Kugeza ubu, Parike y’igihugu ya Virunga ibamo ubwoko bw’inyamaswa butandukanye bugera ku 167 usibye ubagera kuri 59 bubarizwamo ariko bataramenyekana.