Mu gihe ireme ry’uburezi ryanenzwcyane u minsi yashize, ubu Minisiteri y’uburezi yafashe ingamba zihamye ibifashijwemo n’umuryango w’abanyamerika ushinzwe iby’iterambere USAID, mu bukangurambaga bise “MUMPE URUBUGA NSOME”
Iyi gahunda ishishikariza abana kwandika bakareba abarushije abandi bagahembwa, buri karere kose mu Rwanda kahembye abana batsinze mu rwego rwo kubatera akanyabugabo ko gukomeza.
Nyirahategekimana Velediane ni umwe mu babyeyi bafite umwana watsinze muri iryo rushanwa asonura ko nyuma yo kumva iyi gahunda ayumvanye umwana we yamufashije kwitegura neza amusaba kwigirira icyizere.
Aragira abandi “babyeyi inama yo kwegera abana babo bafasha kwiga neza kuko bibaha morale bagatsinda neza.”
Ni nabyo byagarutsweho na UMUTONI Valentine (umukobwa wa Nyirahategekimana) ufite imyaka12 yiga mu mwaka wa mbere w’ amashuri yisumbuye, akaba ari n’umwe mu bana bahembwe.
Yabwiye ikinyamakuru Intego ko nyuma yo kumva itangazo rivuga iby’iri rushanwa yahise yiyumvamo ikizere nuko yandika ikuru Yitwa “UMUKOBWA MWIZA” yari abikuye ku mukobwa yabonye mu muhanda yihitira.
Nawe ashimangira ko gufashwa n’ababyeyi ndetse no gutega amatwi Radio yumva ikiganiro cyitwa Itetero yafashe umwanzuro wo kwiga no gushyiraho umwete kandi aratsinda.
Mukagahima Immaculee utuye mu murenge wa Kimisagara Akagari ka Kimisagara nawe ni umubyeyi ufite umwana arera w’imfubyi, ubu akaba yiga mu mwaka wa gatanu 5 mu by’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi HEG, avuga ko yatangiye kumumenyereza gusoma yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Aha rero nawe agira inama abandi babyeyi ko gufasha abana bituma baba abahanga, bakanatanga umusaruro mu ishuri. Bwana Nsabimana Vedaste Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyarugenge yasabye abana babaye aba mbere muri ako karere gufasha bagenzi babo bigana, baturanye kugira ngo bazamure ireme ry’uburezi muri rusange.
Kandi bakabashishikariza kwiga bashyizeho umwete bashyira imbaraga nyinshi mu kwimenyereza gusoma neza.
Yasabye kandi ababyeyi gukangurira abana gusoma no kwandika neza bafata nibura iminota 15 ku munsi. Baba bari mu rugo cyangwa ku ishuri.
Nsabimana kandi yasobanuye akamaro k’ubu bukangurambaga agira ati “ubu bukangurambaga buzafasha abana kumenya gusoma no kwandika neza, kudata igihe mubidafite umumaro, kwimakaza umuco wo gusoma neza twirinda wa muco wa kera ngo “ushaka guhisha umunyafurika amuha inyandiko”, kandi izabungura ubwenge muri rusange. Avuga ko ibitabo byo gufasha abana gusoma neza bihari mu bigo byose by’amashuri.
Ababyeyi batazi gusoma nabo bafasha abana kubikunda
Nsabimana abajijwe n’abanyamakuru niba umubyeyi utazi gusoma yafasha umwana we kumenya gusoma, avuga ko bishoboka kuko yamushishikariza gusoma, kumurinda ibimurangaza, ariko anasaba abo babyeyi kwiga gusoma kuko nabo birabareba.
Gatsinzi Willison umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Nyarugenge yavuze ko bashyigikira abana bakoze neza bahabwa ibihembo kugira ngo n’abandi babonereho gushishikarira gukunda kwiga no gusoma by’umwihariko.
Ati “Abana bahembwe n’abatsinze mu irushanwa rya ANDIKA RWANDA mu rwego rw’Akarere bakoze irushanwa mu mivugo n’inkuru, mu rwego rw’Akarere hahembwe abana 36 batsinze ari 38 babiri bahembwe ku rwego rw’igihugu.”
Akomeza agira ati “Kugeza ubu ibijyanye no gusoma mu karere ka Nyarugenge nta macyemwa rwose kuko ibyangombwa byose bifasha abana gusoma birahari.”
Ndatimana Absalom