Nyuma yuko mu cyumweru gishize impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF, yandikiye Ferwafa iyimenyesha ko hari ibigomba kubanza gukosorwa muri sitade ya Kigali kugirango ibone kwakira imikino mpuzamahanga byatumye umujyi wa Kigali usigara nta sitade yemewe ku rwego mpuzamhanga kuri ubu yakwakira imikino iri kuri urwo rwego.
ibi bibaye nyuma y’igihe CAF yaramenyesheje Ferwafa ko sitade nkuru y’iighugu (Sitade Amahoro) itemerewe kwakira imikino kuko hari ibyo itujuje ariko bikaba byaranahuriranye na gahunda ya leta y’u Rwanda yo kuyivugurura no kuyongerera ubushobozi bwabo yakira bakava ku bihumbi 25 bakagera ku bihumbi 45. ibikorwa bitaratangira
Ferwafa yemeye ko yandikiwe na CAF iyisaba kugira ibyo ivugurura muri sitade ya Kigali bitarenze uku kwezi kugirango ikipe y’Igihugu Amvubi azahakinire imikino yo guhatanira kujya mu gikombe cy”isi cya 2022 yirinze gutangaza ibyo CAF yanenze sitade ya Kigali biravugwa ko ari ikibazo cy’intebe abafana bicaraho (kwicara kuri sima ntibyemewe), inkingi zikingiriza abantu no kuvugurura mu rwambariro.
Umunyamabanga uhoraho wa Ferwafa Uwayezu François Regis aganira na radio Flash ayavuze ko mu Rwada hari izndi sitade mpuzamahanga zirimo sitade ya Huye n’iya Rubavu.