Home Ubutabera Umuryango wa Kabuga wateye utwatsi icyemezo cy’urukiko

Umuryango wa Kabuga wateye utwatsi icyemezo cy’urukiko

0

By Uwizeyimana Marie Louise

Umuryango wa Kabuga felecien wasohoye itangazo uvuga ko utishimiye umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’urwego rwa ONU/UN (UNIRMCT) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha rwo gusaba Kabuga felecien n’umuryango we kugumana n’umwunganira mu mategeko bwana Emmanuel Altit.

Itangazo risubiramo amagambo ya Donatien Nshimyumuremyi, umuhungu mukuru wa Kabuga, agira ati:

“Ubuzima bwa papa wacu bwakomeje kumera nabi kuva yagera i La Haye [The Hague] kandi umwunganizi we Emmanuel Altit ntabwo aravugana na papa wacu cyangwa abana be mu gihe kirenga amezi abiri, ndetse na nyuma yuko [papa wacu] akoze impanuka aho afungiye akaza kubagwa bikomeye”.

“Turumva papa wacu arimo gufatwa bugwate n’umwunganizi we, wanga kuvugana na we cyangwa umuryango we kandi akaba atari kumwunganira uko bikwiye”.

Nta cyo Bwana Altit yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi bishya bivugwa n’abana ba Kabuga.

Abana ba Kabuga bavuga ko bagishije inama abanyamategeko mpuzamahanga bo mu manza mpanabyaha bakababwira ko ari ibintu bishoboka ko byumvikanyweho na Kabuga n’urugereko rumuburanisha, umwunganizi we yajya abaha amakuru ku buzima bwe, n’icyo ari kubikoraho.

Urukiko ruvuga ko Me Altit washyizweho na UNIRMCT ngo yunganire uregwa adashobora no gukorera umuryango w'uregwa
Urukiko ruvuga ko Me Altit washyizweho na UNIRMCT ngo yunganire uregwa adashobora no gukorera umuryango w’uregwa

Bavuga ko ari bo b’ibanze bitaye kuri se “mu myaka ya vuba aha ishize kandi ni ibintu byatubabaje cyane gukumirwa n’umuntu ufatwa nk’ukwiye kuba aharanira inyungu za papa wacu mu buryo bushoboka bwose”.

Bavuga ko bahangayikishijwe no kuba se amaze ukwezi kurenga ari mu bitaro i La Haye, kandi “afite intege nke cyane ari no mu rujijo kuburyo inama iheruka n’umucamanza yabaye gusa mu buryo bw’inyandiko kuko atashoboraga kwitabira”.

Bati: “Ibyo bivuze ko, kuba umwunganizi amaze igihe kirekire ataramubona, papa wacu yahejwe burundu mu rubanza rufata umwanzuro ku buzima bwe”.

“Dufite ubwoba ko umwunganizi arimo gukorana n’abategetsi ngo baburanishe papa wacu hatitawe ku buzima bwe bwo ku mubiri no mu mutwe kandi ko uburenganzira bwa papa wacu n’ubwacu burimo guhonyorwa”.

Basaba ko urubanza rwa Kabuga ruburanishwa “mu mucyo kurushaho” kandi akemererwa kubona “umwunganizi yizeye kandi natwe tuzi neza ko azaharanira inyungu ze uko bishoboka kose”.

Kabuga w’imyaka 85, nk’uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga.

Mu kwezi kwa 11/2020 yasomewe ibyaha bya jenoside, ahawe umwanya Me Altit wari umwunganiye yagize ati: “…ndasaba ko mwemera ko nta cyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa.”

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmujyi wa Kigali ubu nta sitade ihari yakwakira imikino mpuzamahanga
Next articleMusanze: Christians are happy to go to Easter again
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here