Home Amakuru Umuryango w’abibumbye wacyeje ibitero bya Uganda muri DR Congo

Umuryango w’abibumbye wacyeje ibitero bya Uganda muri DR Congo

0

Ishami ry’umuryango w’abibumbye riri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo rivuga ko ryishimiye ubufatanye bw’akarere mu guhangana n’iterabwoba ryambukiranya imipaka.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko ingabo za DR Congo n’ingabo za Uganda zitangije igikorwa cyo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa ADF nyuma yo gushinjwa kuba inyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi  mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, mu kwezi gushize.

Izo ngabo z’ibihugu byombi zirimo kugaba ibitero byo mu kirere n’ibyo ku butaka ku birindiro by’inyesnyamba za ADF.

Ku wa gatatu, umuvugizi w’umuryango w’abibumbye muri DR Congo, Mathias Gillman, yatangarije abanyamakuru i Kinshasa ko iki cyemezo ari “icyemezo cyemewe n’ubuyobozi bw’igihugu cyigenga cya Congo”.

Ati: “Turashishikariza ibihugu byo mu karere gufatanya gukemura ibibazo by’umupaka. Congo yafashe icyemezo cyo kurwanya ADF, kandi turayubaha “, Bwana Gillman.

Umuryango w’abibumbye ufite ingabo nyinshi mu burasirazuba bwa DR Congo kuva mu myaka 20 ishize.

Ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka, imyigaragambyo yahungabanije imijyi ya Goma na Beni aho abantu basabaga ko ibikorwa by’umuryango w’abibumbye byahagarara, bakavuga ko byagaragaye ko “nta cyo bimaze” mu kubacungira umutekano.

Biteganyijwe ko akanama gashinzwe umutekano ku Isi kazafata umwanzuro yaliki ya  6 Ukuboza wo kongerera igihe cyangwa kurangiza manda y’abasirikare bayo bari muri iki Gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUshinjwa uruhare muri Jenoside arasaba ko bamwishyurira abamushinjura
Next articleAbatangabuhamya bemeje uruhare rwa Muhayimana muri Jenoside

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here