Home Politike Kandidatire ya Tidjane Thiam uyobora ‘Rwanda Finance Ltd’ yo guhatanira kuyobora Cote...

Kandidatire ya Tidjane Thiam uyobora ‘Rwanda Finance Ltd’ yo guhatanira kuyobora Cote d’Ivoir yanzwe

0

Tidjane Thiam, wari watanzwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi (PDCI), ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Côte d’Ivoire ngo azarihahagararire mu matora y’umukuru w’Igihugu ategerejwe mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, kandidatire ye yanzwe kuko adafite ubwenegihugu bwa Côte d’Ivoire.

Tidjane Thiam ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Finance Limited, ari na yo iyobora Ihuriro Mpuzamahanga rya Serivisi z’Imari rya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center). uyu anasanzwe ari umuyobozi mukuru w’iri shyaka rya PDCI kuva mu mu Kuboza 2023. Tidjane ayoboye iri shyaka nyuma ya Félix Houphouët Boigny na Henri Konan Bédié bo banayoboye iki Gihugu.

Inzira ye yo gushaka kugera ku butegetsi muri Cote d’Ivoir, yajemo birantega nyuma yaho urukiko rwemeje ko atujuje ibisabwa byo gutorerwa kuyobora iki gihugu ndetse no gutora abakiyobora kuko yiyandikishije kuri lisiti y’itora adafite ubwenegihugu bwa Cote d’Ivoir. Urukiko ruvuga ko ubu bwenegihugu yabutakaje ubwo yemeraga ubwenegihugu bw’Ubufaransa kandi itegeko ryo mu 1961 rivuga ko iyo umuntu mukuru afashe ubundi bwenegihugu bw’ikindi gihugu ahita atakaza ubwenegihugu bwa Cote d’Ivoir.

Tidjane Thiam, avuga ko azajuririra iki cyemezo kuko ngo iri tegeko ariwe rikoreshejweho gusa, atanga urugero rw’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Cote d’Ivoir, baherutse kwegukana igikombe cy’Afurika ko benshi muri bo nabo bafite ubwenegihugu bw’ibindi bihugu.

Thiam usanzwe ari na mwishywa wa Perezida wa mbere wa Côte d’Ivoire, Félix Houphouët-Boigny, avuga ko afite icyizere ko kandidatire ye izandikwa nyuma yo kujurira.

Ati : ” icyambere ni uko navutse ndi umunye Cote d’Ivoir”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleManeko cyangwa Impunzi? Umurundi utavugwaho rumwe uzwi nk’impunzi mu Rwanda
Next articlePerezida Kagame yongeye kugirira icyizere Mukama Abbas
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here