
Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko mu mwaka wa 2025/2026, u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7.032,5 Frw aho yiyongereyeho miliyari 1.216,1 Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25
menshi muri aya amafaranga azava imbere mu Gihugu kuko biteganyijwe ko miliyari 4.105,2 Frw azakomoka imbere mu gihugu harimo miliyari 3.628 Frw akomoka ku misoro na miliyari 477,2 azava mu bindi bitari imisoro.
Andi mafaranga ava mu bindi bitari imisoro arimo ajyanye n’inkunga z’amahanga angana na miliyari 585,2 Frw , inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 190,3 Frw naho akomoka ku nguzanyo z’amahanga azagera kuri miliyari 2151,9 Frw.
Muri rusange amafaranga azava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 91,7% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 bishimangira ukwihaza kw’igihugu mu ngengo y’imari yacyo.
Ku bijyanye n’uko amafaranga amafaranga ateganyijwe gukoreshwa, agera kuri miliyari 4.352,9 Frw azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe naho miliyari 2679,6 Frw azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta.
Mu bijyanye n’uburyo ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka wa 2025/2026, yasaranganyijwe hashingiwe ku nkingi eshatu za Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere NST2.
Inkingi yo kwihutisha ubukungu byagenewe 4.417,2 Frw bingana na 62.8% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2025/2026, iy’imiyoborere myiza yagenewe miliyari 1.088,4 Frw bingana na 15.5%, mu gihe guteza imbere imibereho myiza byagenewe miliyari 1.526,9 Frw bingana na 21.7%.










