
Abayobozi 14 mu Karere ka Nyabihu barimo n’umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Akarere batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga yari agamije gukoreshwa mu gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bayobozi mu Karere yemejwe na Jean-Bosco Ntibitura, umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba, avuga ko aba batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wambere. akomeza yemeza ko icyatumye bafatwa gifitenye isano n’inzu 17 zagombaga gusanirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere.
Ati: ” twari tuzi ko iznu ziri gusanwa ahantu hatandukanye mu karere ariko ntituzi neza ibyo bakurikiranweho kuko biracyari mu iperereza. bari kubibazwa n’inzego zibishinzwe.”
Jean-Bosco Ntibitura, avuga ko mu batawe muri yombi harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere n’umuyobozi w’ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka.











