
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri kaminuza, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, abizeza kubaha amafaranga.
Kuri ubu, Dr Manirakiza Benjamin afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo hakurikizwe amategeko.
RIB iributsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumwambura uburenganzira bwe no kumuhemukira, kuko bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwe bw’ejo hazaza, bigakomeretsa umuryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Ikomeza ihanangiriza uwo ari we wese wishora mu gusambanya abana ko ibyo bikorwa bidashobora kwihanganirwa, inasaba kandi abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bigamije kubashora mu busambanyi cyangwa mu bikorwa by’ishimishamubiri bibangiriza ubuzima bwabo.
Karungi Doreen











