Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu akoze impinduka mu nzego z’umutekano zirimo polisi y’Igihugu n’urwego rw’gihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.
DCGP Marizamunda Juvénal wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, yahawe izindi nshingano agirwa Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa umwanya wari uriho George Rwigamba kuva muri Werurwe 2016.
Muri Kamena 2014 nibwo Marizamunda yimuriwe muri Polisi y’Igihugu avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.
Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije mu rwego rw’gihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwayagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.
Usibye aha n’ikigo cy’igihugu cy’ingororamuco nacyo cyabonye umuyobozi mukuru usimbura Bosenibamwe Aime witabye Imana.
Mufulukye Fred uherutse gukurwa ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba niwe wahawe uyu mwanya. Abaye uwa kabiri uhawe uyu mwanya kuva iki kigo kibayeho ndetse nuwo asimbuye nawe yari yavuye ku mwanya w’Ubuguverineri.
Ibyemezo byose by’inama y’abaminisitiri