Home Politike Abagize guverinoma bari gusobanurirwa raporo nshya ivuga uruhare rw’abafaransa muri Jenoside

Abagize guverinoma bari gusobanurirwa raporo nshya ivuga uruhare rw’abafaransa muri Jenoside

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wambere  Perezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe irimo n’izindi nzobere mu mategeko z’abanyamahanga ziri kuganiriza inama ya guverinoma uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byatangajwe ku rubuga rwa twitter ra perezidansi aho batangaje ko muri iyi nama bari kumwe na Bob Muse umuhanga mu mategeko ukorana na Levy Firestone Muse LLP uri gusobanurira abagize guverinoma uruhare rw’ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatusti mu 1994.

Bob Muse arimo gusobanurira inama y’abaminisitiri ku yindi raporo igiye gusohoka ivuga ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, iyi raporo yakozwe n’u Rwanda.

Iyi nama y’abaminisitiri ibaye mu buryo bwihuse kuko ibaye nta cyumweru gishize indi ibaye kuko yaherukaga kuba kuwa 14 Mata 2021.

Ntiharamenyekana niba hari ibindi byemezo bitandukanye biza gufatirwa muri iyi nama cyangwa niba iri kuganirizwa gusa n’uyu muhanga mu mategeko.

Inama ya Guverinoma isobanuriwe n’umuhanga mu mategeko iby’uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatusti nyuma y’igihe gite perezida kagame ashyikirijwe raporo ya Duclert yakozwe n’inzobere z’abafaransa ku ruhare rw’abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTottenham yirukanye Jose Mourinho
Next articleIdriss Deby yatorewe kuyobora Tchad ku nshuro ya gatandatu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here