Tom Byabagamba wahoze akuriye abasirikare barinda Perezida Kagame yongeye guhamwa n’icyaha cyo kwiba telefoni nkuko yari yaragihamijwe mbere n’urukiko rwibanze ariko agabanyirizwa ibihano n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwongeye kumuhamya iki cyaha kuri iki gicamunsi runamukatira gufungwa umwaka umwe.
Umucamanza w’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yasomye uyu mwanzuro uregwa ari aho afungiwe muri gereza ya Gisirikare n’ubushinjacyaha buri mu biro byabwo.
Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Tom Byabagamba bwari bufite ishingiro ku ngingo zimwe na zimwe akaba ariyo mpamvu yagabanyirijwe ibihano bikurwa ku gufungwa imyaka 3 yari yarakatiwe umwaka ushize n’urukiko rwibanze rwa Kicukiro bishyirwa ku bihano byo gufungwa umwaka umwe.
Umucamanza yavuze ko icyaha cy’ubujura Tom Byabagamba yagikoreye mu rukiko nubwo ahakana ko yibye telefone ubwo yari yagiye kuburana kuko nta wamureze ko yamwibye, ariko ko hari umuhanga wanditse ko nubwo watora ikintu kidafite nyiracyo ukagitwara ntihagire ukurega ko uba ukoze icyaha cyo kwiba.
Bityo ko ari yo mpamvu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cy’ubujura rugabanya gusa igihano yari yahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cy’imyaka itatu.