Umutegarugori wa mbere wa Gana yemeye gusubiza amafaranga yose yabonye kuva perezida yatangira imirimo mu 2017, nyuma yo gutaka kwabaturage ku mishahara.
Rebecca Akufo-Addo yavuze kandi ko atazemera umushahara uherutse kwemezwa n’inteko ishinga amategeko y’igihugu.
Mu magambo ye yagize ati: “nahisemo gusubiza amafaranga yose nishyuwe nk’umufasha w’umukuru w’Igihugu” aenga miliyoni 151 cedis ($ 151,618).
Yavuze ko atigeze asaba kwishyurwa kandi ko “yakiriye ibi bihembo kandi bifitanye isano n’umwanya we mu gihugu”.
Yavuze ko yahisemo gusubiza aya mafaranga bitewe n’ibitekerezo bibi cyane, byamutanzwho n’abavuga ko ari umugore ukora ashyize imbere inyunguze kandi wikunda cyane utitaye ku bibazo bisanzwe by’Igihugu ”.
Mu cyumweru gishize, Abanya Ghana bagaragaje uburakari ku cyemezo cyafashwe n’abadepite cyo kwemeza imishahara y’abagore ba perezida na visi-perezida kubera uruhare rwabo.
Bagombaga kujya bahembwa amadorari agera ku 3.500 (miliyoni 3.5RWF) buri kwezi, angana na ba minisitiri w’abaminisitiri nyuma y’icyifuzo cya komite y’abadepite yo mu 2019.
umufasha wa perezida n’uwa visi peerzida muri Ghana bahabwa bamaze igihe bahabwa amafaranga mu myaka myinshi mu rwego rwo kubafasha kuzuza inshingano zabo.