Uyu munsi, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF) bayoboye Inama Nkuru y’abanyamuryango y’abagize igisirikare, igipolisi n’abagize inzego z’iperereza.
Umugaba mukuru w’ingabo yahamagariye abari aho bose kubaha indangagaciro z’igihugu. Yibukije abitabiriye iyi nama uruhare rwabo mu guharanira iterambere ry’u Rwanda mu mibereho n’ubukungu ndetse n’umutekano.
Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’ u Rwanda yahamagariye abayobozi bakuru b’ingabo n’izindi nzego z’umutekano zari zitabiriye iyi nama kunoza inshingano zabo anashimangira ko hakenewe ubwitange budacogora mu gucunga neza umutungo mu bigo byabo.
Perezida Kagame yatanze ingero zo kutanyurwa, kudakora neza no kudohoka anasezeranya abagize iyi nama ko atazahwema gufata ibyemezo bikwiye ku batubahiriza inshingano zabo.
Inama Nkuru y’Inzego z’umutekank ni inama ifata ibyemezo buri gihe hamwe n’ingamba zitandukanye buri gihe iyoborwa n’umugaba mukuru w’ikirenga.
Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’ingabo, Umuyobozi w’ingabo, abayobozi ba serivisi, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ingabo, Abayobozi b’amashami atandukanye mu nzego za gisirikare,abayobozi b’ishuri rya gisirikare n’ibitaro, abakozi bakuru baturutse ku cyicaro cya gikuru cya RDF n’abandi basirikare bato n’abayobozi bo mu nzego zo hasi z’imitwe ya RDF kimwe n’abayobozi bakuru bo muri Polisi y’Igihugu n’inzego z’iperereza.