Home Ubutabera Cyuma Hassan yakatiwe gufungwa imyaka 7

Cyuma Hassan yakatiwe gufungwa imyaka 7

0

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi cyane nka Cyuma Hassan, yahamijwe ibyaha n’Urukiko rukuru akatirwa gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

I Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru niho hasomewe umwanzuro warwo kuri uyu wa kane, bwari ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwamugize umwere mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Urukiko Rukuru rwahamije Cyuma Hassan, ibyaha birimo gukora inyandiko mpimbano no gutambamira imirimo yategetswe.

Cyuma ni umwe mu bakoreshe YouTube bamaze iminsi bashyirwa mu majwi nk’abakora ibiganiro birimo imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari abataratinye kumusabira gufungwa babicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, aherutse kuvuga ko Cyuma n’abandi bameze nkawe basa n’abagamije guteza amacakubiri mu Banyarwanda.

Ati “Nibo bakomeje gushishikariza abaturage kwigomeka kuri Guverinoma yabo kandi nta cyemezo na kimwe gifatwa kugira ngo bahagarikwe.”

Uyu musore aherutse kurekurwa n’urukiko nyuma y’aho rumugize umwere ku cyaha yo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangamakuru no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byategetswe.

Yari yatawe muri yombi muri Mata 2020 arekurwa nyuma y’umwaka mu 2021 agizwe umwere n’urukiko.

Cyuma Hassan aje yiyongera kubandi bafunzwe barakoresha umuyoboro wa youtube barimo Iryamugwiza Idamange Yvonne, wakatiwe gufungwa imyaka 15, Karasira Aimable utaraburana, Hakuzimana Rashidi, Nsengimana Theonestse.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmavubi ashobora kudakina na Kenya
Next articleKigali: Barabyukira mu muganda nyuma y’imyaka 2 udakorwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here