Home Politike Abagera kuri 43 biciwe mu gitero kiswe ndengakamere

Abagera kuri 43 biciwe mu gitero kiswe ndengakamere

0

Abantu b’abahinzi basaga 43 biciwe mu cyo Perezida wa Nigeria yise igitero ndengakamere cyabereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu cya Nigeria.

Abagiranabi  bagabye icyo gitero baboshye abo bahinzi bari mu kiraka mu mirima y’umuceri babaca ingoto hafi y’umujyi wa Maiduguri, umurwa mukuru wa leta ya Borno, nkuko amakuru abivuga.

Iki ni kimwe mu bitero bibi cyane bibayeho mu mezi ya vuba ashize muri ako karere kagaragaramo intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram n’izo mu mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) mu ishami ryawo ryo muri Afurika y’uburengerazuba.

Kugeza ubu nta mutwe kugeza ubu wari wigamba icyo gitero.

Perezida Muhammadu Buhari yagize ati “Namaganye iyicwa ry’abahinzi bacu b’abanyamurava bishwe n’abakora iterabwoba muri leta ya Borno. Nifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri iki gihe cy’akababaro”.

Perezida Buhari yavuze ko yahaye ingabo ubufasha bucyenewe

Perezida Buhari yanavuze ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’abakora iterabwoba burenze kamere, nkuko byatangajwe n’umuvugizi we Garba Shehu.

Umugabo ukora mu mutwe w’ubwirinzi bw’abatuye aho wafashije abarokotse, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Twabonye imirambo 43, yose yabazwe ndetse n’abandi bantu batandatu bakomeretse cyane”.

Inkuru ya BBC ivuga ko hari abandi bahinzi bashimuswe, umwe mu bahatuye ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International bavuga ko muri abo harimo n’abagore 10.

Ahmed Satomi, umwe mu bagize inteko ishingamategeko yaho, yabwiye ikinyamakuru Premium Times cyo muri Nigeria ko abahinzi bagabweho igitero kubera ko ku wa gatanu bambuye intwaro ndetse bata muri yombi umugabo witwaje imbunda wo muri Boko Haram wari umaze igihe yarababujije amahwemo.

Guverineri wa leta ya Borno Babagana Zulum, yitabiriye umuhango wo kubashyingura kuri iki cyumweru. Yabwiye abanyamakuru ko ari ibintu bibabaje kuba abaturage barenga 40 bishwe babazwe mu gihe barimo bahinga.

Yasabye leta ya Nigeria kwinjiza mu gisirikare abandi bantu ndetse asaba abagize izindi nzego z’umutekano kurinda abahinzi bo muri ako karere.

Abanyamakuru bavuga ko mu bihe byashize abahinzi bagiye bagabwaho ibitero na Boko Haram, ibacyekaho guha amakuru igisirikare cya Nigeria.

Mu kwezi gushize, abarwanyi ba Boko Haram bishe abahinzi 22 bakoraga mu bikorwa byo kuhira (kuvomerera) imyaka (ibihingwa), mu bitero bibiri bitandukanye.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtiturwanya gusambanya abana, turwanya kubatera inda kandi sicyo kibazo- Ingabire M. Immaculée
Next articleU Rwanda ruzishyura akayabo Rujugiro Tribert nyuma yo kurutsinda mu rukiko rwa EACJ

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here