Ku wa kane, abaperezida batandatu bo muri Afurika bazagirana ibiganiro ku kibazo cya Mozambike.
Umuryango w’iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) wavuze ko inama izabera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Maputo, izaganira ku ngamba zo guhangana n’iterabwoba.
Biteganijwe ko abaperezida ba Mozambique, Malawi, Tanzaniya, Botswana, Afurika y’Epfo na Zimbabwe aribo bazahura.
Ku ya 24 Werurwe, abasivili benshi barapfuye abandi bagera ku 11.000 bimurwa mu byabo nyuma yuko abarwanyi bateye umujyi wa Palma uri mu majyaruguru ya Mozambique.
Umuyobozi wa SADC, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana, yavuze ko ibyo bitero bibangamiye amahoro n’umutekano bya Mozambike, akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga.
Igisirikare cya Mozambique cyatangaje ko Palma ubu ifite umutekano wose kandi ibitangazamakuru byaho bivuga ko abaturage bagaruka buhoro buhoro.