Abayobora ibigo by’amashuri yisumbuye mu Ntara y’Uburasirazuba bahamya ko mu gihe umuntu arangije kwiga muri kamuniza cyangwa uhawe akazi ko kuyobora ikigo cy’ishuri kubera ko hari ubumenyi mu miyoborere aba dafite by’umwihariko ubw’ikoranabuhanga bujyane no gukoresha bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bityo ngo abayobora ibigo by’amashuri baba bakwiye amahugurwa yihariye.
Usibye ibi kandi aba bayobora ibigo by’amashuri yisumbuye banavuga ko aya mahugurwa akenewe ku buryo ikigo cy’iguguhugu REB gikwiye kuyategura akagera kuri buri mwarimu n’umuyobozi w’ikigo mu Rwanda.
Diane Singati, Umukozi w’ikigo cy’iguhugu gishinzwe uburezi mu Rwanda mu ishami ry’ikoranabuhanga avuga ko aya mahugurwa bayatangiye agamije kuremamo ubushobozi aba bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye.
Aba bakora amahugurwa, REB ivuga ko yamaze kubagenera imashini za mudasobwa zizajya zifasha mu kazi ikindi kandi ngo zizajya zibasha kujya kuri internet bityo bizongera ubumenyi bafite bityo bayobore neza.