Home Ubuzima Abantu ibihumbi 12000 bandura SIDA buri mwaka mu Rwanda

Abantu ibihumbi 12000 bandura SIDA buri mwaka mu Rwanda

0

Kuwa 30 Ugushyingo 2018 mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru habereye umuhango wo kwamagana SIDA mu Rwanda ku rwego rw’igihugu ,witabiriwe n’inzego zitandukanye ndetse n’ibihugu bitandukanye bifasha Leta y’uRwanda mu kurwanya icyorezo cya SIDA aho byavuzwe ko abantu ibihumbi 12000 bandura SIDA buri mwaka mu Rwanda.

Umuhango wo kwamagana SIDA wabareye muri Stade Ubworoherane ukaba warabanjirijwe n’urugendo rwitabiriwe n’abaturage benshi bazenguruka Umujyi wa Musanze mu rwego rwo kwereka abaturage ko bakwiye kwirinda SIDA.

Abitabiriye umuhango wo kwamagana SIDA wizihizagwa ku nshuro ya 20 mu Rwanda mu gihe ku isi wizihizwaga ku nshuro ya 30 bakaba barahawe ikaze na Meya w’Akarere ka Musanze HABYARIMANA Jean Damascène washimiye abashyitsi bose bitabiriye uwo muhanga ndetse n’abaturage b’Akarere ayobora ati mbaha ikaze uyu munsi ariko twamagane SIDA mu Rwanda .

Hari hari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Patrick Ndimubanzi ,Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ,Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney,Dr.Condo Jeaninne n’abandi batandukanye. Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, Peter Vrooman avuga ko buri mwaka bashyira muri gahunda yo kurwanya SIDA Miliyoni 100 z’amadolari.

Dr Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE wari Umushyitsi mukuru yavuze ko nubwo hari ingamba Leta yashyizeho zigamije gukumira no guhangana na SIDA hakiri umubare utari mukeya w’abaturage bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi bakaba batisuzumisha ngo barebe uko bahagaze.

Yagize ati “Twisuzumishe tumenye uko ubuzima bwacu buhagaze bizadufasha kwirinda SIDA ariko iyo utazi uko ubuzima bwawe buhagaze ushobora kwanduzwa cyangwa ukanduza abandi ibyiza ni uko twese twisuzumisha tukamenya ubuzima bwacu usanze ari muzima byamufasha kwirinda n’uwanduye agafata imiti hakiri kare”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru  Gatabazi Jean Marie Vianney  avuga ko  hari imibare ibateye impungenge y’abaturage banduye bagera kuri 2,3 % hakiyongeraho abana b’abakobwa 2 600 batewe inda batarageza imyaka 18 y’amavuko hatabazwe abazivanyemo kuko ngo bishoboka ko ari bo benshi ariko ntibamenyekana ariko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bituma habaho uko gukora imibonano idakingiye ishobora gutuma ubwandu bukwirakwira ndetse bikanatuma abangavu baterwa inda.

 

Dr.Condo Jeaninne umuyobozi wa RBC akaba yaranyuriyemo abashyitsi n’abaturage mu mibare uko ubu imibare ihagaze ku isi no mu Rwanda ku banduye SIDA n’abipimishije aho yavuze ko 89% banduye SIDA naho 75% ku Isi bipimishije agakoko gatera SIDA bazi uko bahagaze ,mu gihe Miliyoni 37 banduye SIDA ku Isi yose akavuga ko mu Rwanda abantu ibihumbi 12000 bandura SIDA buri mwaka.

Dr Nsanzimana Sabin  Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC avuga ko hari imibare bafite yerekana ko buri mwaka  mu Rwanda abagera  ku bihumbi12 bandura Virus itera SIDA ndetse hakaba hari n’ibihumbi 240 aribo barwaye.

Mu ngamba Dr.Nsanzimana Sabin yongeye kuvugaho ndetse akamara umwanya aganira n’abanyamakuru ku gakoresho gashya kazanywe ko kwipima agakoko gatera SIDA aho yavuze ko hari gahunda yo kurandura SIDA Mu Rwanda ari nayo mpamvu hazanywe uburyo bushya umuntu azajya agura agakoresho gapima SIDA ari wenyine mu nzu cyangwa ahandi akanyujije mu kanwa nkuko umuntu yiborosa mu gitondo abyutse maze akamenya niba yaranduye cyangwa ari muzima ati bizafasha abantu batinyaga kujya kwipimisha SIDA kwa muganga ariko nanone abazajya bagakoresha basabwa kujya kureba muganga kubagira inama z’ibisubizo baba babonye bamaze kwipima.

Ady Ange

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbayobora ibigo by’amashuri yisumbuye barasaba amahugurwa y’ikoranabuhanga
Next articleITANGAZO RYA NYIRANGIRENTE JOYEUSE RIMENYESHA GUHINDURA IZINA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here