Home Uburezi Amahirwe ahabwa abakobwa bajya mu yisumbuye angana n’ay’abahungu-NESA

Amahirwe ahabwa abakobwa bajya mu yisumbuye angana n’ay’abahungu-NESA

0

Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi mu mashuri NESA, gihakana ko kidaha abakobwa amahirwe aruta y’abahungu mu bizamini bya leta bibinjiza mu mashuri yisumbuye ko ahubwo ari amateka yabikoze abakobwa bakisanga bafite amahitamo menshi aruta ay’abahungu.

Ibi bishimangirwa na KANAMUGIRE Camille, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ishami ry’ibizamini muri NESA, uvuga ko kuba hari amashuri yisumbuye menshi yakira abakobwa gusa aribyo bituma hari uwavuga ko abakobwa bahabwa amahirwe aruta ay’abahungu mu bizamini bya leta.

Kanamugire ati : “ Abakobwa baba bafite amahirwe menshi ku ruta abahungu kuko umukobwa yemerewe kwiga mu bigo by’amashuri by’akira ibitsina byombi akanagira amahirwe yo kwakirwa mu bigo byakira abakobwa gusa.” Akomeza agira ati “ abahungu bo amahitamo yabo aba ari amwe ni ukujya mu bigo by’akira ibitsina byombi gusa.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ari amateka yabikoze kuko hari amashuri menshi mu Rwanda yubatswe n’abihaye Imana mbere yubakwa agamije kwakira no guha uburezi abana b’abakobwa gusa.

Ati: “ Nk’ubu hari amashuri yubatswe gutyo utabona aho wagurira ngo yakire n’abahungu.”

Ibi bihura n’ibiyigeze gutangazwa na Biruta Vincent, ubwo yari minisitiri w’uburezi mu 2013 nawe washimangiye ko amanota afatirwaho ku bahungu n’abakobwa ari amwe.  Icyo gihe yagize ati :

“Abanyeshuri bose abahungu n’abakobwa babafatira ku manota amwe, aho bitandukanira ni ku bigo bimwe aho abakobwa akenshi usanga ibigo bibakira biba bifite imyanya myinshi, bakagira amahirwe yo kwiga ari benshi mu gihe hari imyanya yasagutse.”

Muri raporo y’umwaka wa 2022-2022 ya Ministeri y’Uburezi igaragaza ko mu Rwanda hari amashuri yisumbuye ya leta 716 yavuye ku mashuri 461 muri 2017.

Iyi raporo igaragaza kandi ko mu mashuri ya Leta yose uhereye ku mashuri y’inshuke ukageza ku mashuri makuru na kaminuza yigamo abanyeshuri bagera kuri 1,590,690 abahungu akaba ari 792,307  mu gihe abakobwa aribo benshi bagera ku 798,383.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwahakanye ko hari abasirikare bwarwo biciwe muri Mozambique
Next articleRubavu: Hizihijwe umunsi wo kwibohora hatahwa umudugudu wa Muhira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here