Home Uburezi Amanota yabakoze ibizamini bya Leta yatangajwe, imitsindire hamwe yaramanutse

Amanota yabakoze ibizamini bya Leta yatangajwe, imitsindire hamwe yaramanutse

0

Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusane cy’amashuri yisumbuye ivuga ko imitsindire mu mashuri abanza yazamutse mu gihe mu cyiciro rusange imitsindire yamanutse.

Umuhango wo gutangaza aya manota aybereye kuri cyicaro cya ministeri y’uburezi uyuborwa na minsitiri Uwamariya Valentine.

Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze 227,472. Abatsinze ni 206.286 bangana na 90%. Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9.31%.

Ku barangije icyiciro rusange, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735. Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ati “Tugereranyije n’umwaka ushize, twari dufite igipimo cya 82,8%, bigaragara ko imitsindire y’uyu mwaka yagenze neza kurushaho.”

Naho mu basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko hari hiyandikishije abanyeshuri 127 589, hagakora 126 735, hakaba haratsinze 108 566 bangana na 85,66% mu gihe abatsinzwe ari 18 469 bangana na 14,34%.

Ati “Tugereranyije n’umwaka ushize, bitandukanye no mu cyiciro cy’abarangiza amashuri abanza, ho byasubiye inyuma kuko umwaka ushize twatsinze ku gipimo cya 86,3% mu gihe uyu mwaka ari 85,66%.”

Aya manota atangajwe nyuma y’umunsi umwe amashuri y’inshuke abanza n’ayisumbuye atangiye umwaka w’amashri 2022-2023, abatangaraijwe aya manota bo bakaba bazatangira ku italiki itaratangazwa.

ISEZERANO Forever Hycente wigaga mu ishuri ribanza rya St André i Muhanga niwe wabaye uwambere mu gihugu
NTWARI Manzi Albert, wigaga mu ishuri ryitwa Academie De La Salle mu Karere ka Gicumbi, niwe wabaye uwambere mu Gihugu mu cyiciro rusange

Abaranagije ibibyiciro byombi by’amashuri ashobora kureba amanota yabo bifashishije telefoni ngendanwa wohereje ijambo index kuri nomero 8888 ndetse no kuri murandasi ukanze https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerimi zo mu mahanga zimaze umwaka mu Rwanda ntizemewe
Next articleAMAVUBI U-23 yigaranzuye Libya ayisezerera mu gushaka tike y’igikombe cy’Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here