Home Politike Amatora ya Perezida azaba dufite abaduhagarariye kuva ku Mudugudu -depite Habineza

Amatora ya Perezida azaba dufite abaduhagarariye kuva ku Mudugudu -depite Habineza

0

Umutwe wa politki utavugarumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) rivuga ko amatora y’umukuru w’Igihugu yo mu mwaka wi 2024 azaba iri shyaka rifite inzego mu gihugu hose kuva ku rwego rw’Umudugudu.

Ibi Depite Frank Habineza akaba n’umuyobozi w’uyu mutwe wa politki yabitangarije abayobozi muri iri shyaka bari bitabiriye inama ya biro politiki yabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Gicurasi 2022.

Depite Frank Habineza yagizea ati : “Guhera kuri iki cyumweru turatangira kubaka inzego z ‘ubuyobozi bw’ihsyaka ku rwego rw’Uturere, turatangirira mu karere ka Karongi dushyiraho inzego z’abayobozi b’abagore n’urubyiruko, izi nzego zabagaho ku rwego rw’Intara  gusa. »

Umyobozi w’ishyaka akomeza agira ati : «  izi nzego tuzazishyiraho mu Gihugu hose kandi tuzakomereza no ku nzego zo hasi kugeza ku rwego rw’Umudugudu ku buryo amatora y’umukuru w’Igihugu azagera dufite inzego z’ishyaka mu gihugu hose kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu. »

Depite Frank Habineza usibye izi ntego yasezeranyije abayoboke b’ishyaka rye yanasabye abitabiriye inama ya biro politiki gutangira kwitegura amatora y’abadepie azakorwa umwaka utaha wa 2023.

« Umwaka utaha hari amtora y’abadepite tuzitabira mutangire mwitegure mwitange mushake amafaranga mutange imisanzu munashake abayoboke kuko inteko rusange izatorerwamo abazaduhagararira nayo izaba umwaka utaha igihe nk’iki. »

Ishyaka  Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryavutse mu mwaka wi 2009 ariko ryemererwa gukora mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wi 2013. Ryitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wi 2017 riratsindwa ariko mu mwaka wi 2018 ritsindira imyanya 2 mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ndetse no mu mwaka wi 2020 ritsindira undi mwanya  umwe mu nteko ishingamategeko umutwe wa Sena.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmufaransa wambere waregwaga gupfobya jenoside yakorewe abatutsi yabaye umwere
Next articleUmuyobozi wa Afurika yunze ubumwe agiye gusura Uburusiya na Ukraine
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here