Home Imyidagaduro Anne Kansime yambitswe impeta abivuga mu buryo busekeje

Anne Kansime yambitswe impeta abivuga mu buryo busekeje

0

Umunyarwenya Anne Kansiime yavuze uko yambitswe impeta n’umukunzi we Skylanta amusaba kumubera umugore nyuma yo ‘kumurakaza’,gusa yahise abimwemerera.

Aba bombi baheruka kubyarana umwana w’umuhungu.

Kansiime umunyarwenya wo muri Uganda wamamaye henshi muri Africa, yabitangaje kuri Instagram agaragaza impeta yambitswe n’umukunzi, ibintu byishimiwe n’abakunzi be benshi we yita ‘ninja’.

Yanditse ati: “Nshobora kuba nabonye inshuti y’ubuzima mu byishimo. Skylanta akantukanjye urakoze kunkunda no kumbera ubwihisho.”

Yongeraho ati: “Urakoze kwiyemeza ku busazi bwanjye….”

Nyuma yashyize amashusho y’iminota 12 kuri YouTube avuga uburyo yari yarakariye cyane uyu mukunzi we, fiancé ubu, wari wibagiwe iby’umunsi w’ababyeyi b’abagore uyu mwaka.

Ati: “Ibaze bwa mbere Kansiime abaye umubyeyi maze Sky (Skylanta) yigira nk’uwabyibagiwe, nk’aho uwo munsi nta kinini umubwiye.

“Sky, warantegereje ngo mbyare umuhungu mwiza wacu, wibagirwa kunyifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi. Nta n’ururabo yampaye nta n’icyayi cya mukaru yankoreye…Nararakaye mwa bantu mwe…rero narategereje, umunsi umwe nyuma ngo mbigarukeho mu kiganiro.

“Nawe ati nari mfite ibintu byinshi mu mutwe, ariko ntugire ikibazo tuzabyizihiza.”

Mu buryo busekeje, Kansiime yibaza ukuntu uyu mukunzi we yari afite ibintu byinshi mu mutwe kandi ngo baririrwanye mu rugo.

Ariko, uwo munsi umaze gutambuka nibwo umukunzi we yaje kumwifuriza umunsi mwiza anamwambika impeta yo kumusaba umubano nk’umugore we mu mashusho yafashwe n’uyu mugabo Kansiime yashyize kuri YouTube.

Kansiime na Skylanta mu kwezi kwa kane nibwo bibarutse umuhungu bise Selassie Ataho.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu, Kansiime yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa nyina.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi wa Gereza wacuruzaga imfungwa z’abagore yahagaritswe
Next articleAbaturage bavuze ibyakwindwaho mu kuvugurira politiki y’uburezi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here