Home Politike Bobi Wine: Kwibona kurupapuro rw’itora byamwibukije ubuzima bwa getho

Bobi Wine: Kwibona kurupapuro rw’itora byamwibukije ubuzima bwa getho

0

Umukandida w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine amaze gutora, yavuze ko ari ikintu gikomeye kwisanga ku rupapuro rw’itora.

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine arimo gutora

Uyu mukandida yari aherekejwe n’umugore we Barbie Kyagulanyi ku biro by’itora, biri hafi y’aho batuye hanze gato y’umujyi wa Kampala aho batoreye, hari imbaga y’abantu bamutegereje.

Ku rundi ruhande Perezida Museveni yatoreye mu burengerazuba mu gace k’icyaro aho akomoka anafite urugo.

Mu gihugu internet n’imbuga nkoranyambaga byarafunzwe mbere y’amatora, ku buryo amakuru y’uko amatora ari kugenda ntagera hose.

Abaje gutora baganiriye na BBC bari ku mirongo y’itora, umwe yavuze ko mbere na mbere bashaka amahoro. Ati “Turasaba komisiyo y’amatora ko aya matora agenda neza.”

Mu mugi Kampala hari umwuka w’ubwoba, umutekano wakajijwe n’abapolisi n’abasirikare, abaturage bamwe batinye kujya gutora nk’uko umunyamakuru wa BBC abivuga.

Bobi Wine yavuze ko kwibona ku rupapuro rw’itora byasubije ibitekerezo bye mu nzu bita ‘ghettos’ yakuriyemo, mu cyaro, no ku nshuti ze.

Kyagulanyi  ati: “Byanteye ishema no kwicisha bugufi, numvise kandi ari inshingano ikomeye kuri njye ariko nanone ari ikintu gikomeye ngezeho.”

Amatora yo muri Uganda yatangiye kuva saa moya za mugitondo ku isaha yaho, imirongo miremire y’abatora yabonetse mu bice bitandukanye by’igihugu, bahitagamo umukandida umwe mu 10 bahatanira uwo mwanya w’umukuru w’igihugu.

Agasanduku k’itora kaburiwe irengero

NTV yatangaje ko kuri site y’itora ya Rushenyi iherereye mu Karere ka Ntungamo kari mu Burengerazuba bwa Uganda, agasanduku k’itora kabuze n’igikorwa nyir’izina kitararangira.

Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi wa Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu, Paul Bukenya, avuga ko byamenyekanye bakaba basabye inzego zibishinzwe kubikurikirana.

Yagize ati “Icyo kibazo twakimenyeshejwe, ubu turi gukurikirana umuyobozi w’iyo site.”

Ibyagaragaye mu matora nyirizina

Hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw’ibikoresho by’amatora biba ngombwa ko abatora bategereza, nk’uko umunyamakuru wa Daily Mornitor  wari i Kampala abivuga.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byabayemo urugomo ndetse hapfuye abantu babarirwa muri mirongo, biganjemo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Museveni arashaka manda ya gatandatu nyuma y’imyaka hafi 35 amaze ku butegetsi.

Ibyavuye muri aya matora by’ibanze biratangazwa nyuma y’amasaha 48 nk’uko bivugwa na komisiyo ishinzwe amatora.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmusirikare w’u Rwanda yaguye mu mirwano muri Centrafrique
Next articleCovid-19: Abayirwaye bongera kuyandura hashize nibura amezi atanu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here