Home Amakuru Dore bimwe mu bibuza igitsinagore gukomeza itangazamakuru

Dore bimwe mu bibuza igitsinagore gukomeza itangazamakuru

0
????????????????????????????????????

Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda bagaragaza ko zimwe mu mbogamizi bagenzi babo bahuriramo zituma abakiri bato batinya kuwinjiramo ari benshi.
Hafi ya hose mu bitangazamakuru byo mu Rwanda usanga umubare w’igitsinagore gikoramo ari muke cyane ugereranije n’uw’abagabo. Ibi ahanini bikaba biterwa n’ubuke bw’abahitamo kwiga itangazamakuru n’imiterere y’uyu mwuga.

Esther Fifi Uwizera ni umunyamakuru w’imikino n’iyobokamana kuri radio na tv10. Avuga ko abakobwa bahura na byinshi bibaca intege.
Yagize ati “Icyatumwe nza mu itangazamakuru nararikundaga. Biragaragara ko ubwitabire bw’igitsinagore ari bukeya, Atari uko batarikunda ahubwo kubera ibicantege bibamo.

Uburyo ubana n’umukoresha wawe, akaba yagusaba ibintu wabyanga akunaniza mu kazi, akaguhohoteresha amagambo mabi akubwira n’ibindi.

Ngewe ibyo ntibirambaho, ariko ntihabura umuntu ahura n’utundi tuntu,…”
Solange Ayanone umuyobozi w’ikigo Afrimedia ltd gikora ibijyane n’itangazamakuru aragaruka kubibangamira abagore mu itangazamakuru akanatinyura igitsinagore.
Solange ati “Abakora mu itangazamakuru benshi ni abagabo, umukobwa bimusaba gukora bidasanzwe ngo yigaragaze, bakabuzwa n’ihohoterwa no kwitinya no kudahabwa umwanya. Nibatinyuke cyane ko hariho imiryango igamije kubafasha.”
Dr.Faustin Mutwarasibo umuyobozi w’ishuri ry’itangazamakuru muri kaminuza y ’u Rwanda avuga ko icyo bakora mu burezi ari ugukomeza ubukangurambaga kugira ngo abakobwa barusheho kwiyumvamo umwuga.

Uyu muyobozi anavuga ko abakobwa muri kaminuza muri rusange ari 38% naho mu itangazamakuru bakaba 35%.
Imibare itangwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abanyamakuru 1243, muri bo ab’igitsinagore ni 24 ku ijana.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: Impunzi zabaga mu Rwanda zatangiye gutahuka
Next articleGisagara:Gitifu na Dasso bo mu murenge wa Mukindo batawe muri yombi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here