Home Politike DRC:Abatuye Rubavu bajyaga bumva urusaku rw’amasasu, i Goma hashyinguwe 7

DRC:Abatuye Rubavu bajyaga bumva urusaku rw’amasasu, i Goma hashyinguwe 7

0

Bamwe mu baturage b’I Rubavu hahana imbibi n’umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko bamaze iminsi bumva urusaku rw’amasasu hakurya I Goma.

Abatuye mu mugi wa Rubavu bavuganye n’Integonews.com bavuga ko kuri uyu wa kane aribwo batongeye kumva amasasu I Goma, kuko kuva ku wa mbere tariki 12 Mata batasibaga kumva amasasu mu bihe bitandukanye.

Ni iki cyabaye muri RDC?

Mu ntangiriro z’iki cyumweru mu mugi wa Goma hadutse imvururu z’insoresore zasubiranyemo mu myigaragambyo hakomerekamo benshi ndetse bamwe bahasiga ubuzima. Ni mu gihe no mu tundi duce nka Benin a Butembo hari kuba imyigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango w’abibumbye za Monusco zishinjwa kuba imburamumaro mu kugarura amahoro.

Nkuko Radio Okapi yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibitangaza, ngo abaturage batandatu n’umusirikare umwe wa leta biciwe mu mirwano y’insoresore zo mu moko abiri mu nkengero z’umujyi wa Goma bashyinguwe kuwa gatatu.

I Goma ubu hari ituze n’abasirikare benshi bacunze umutekano, nyuma y’imyigaragambyo yo kuwa mbere yavuyemo imirwano hagati y’abo mu bwoko bw’Abakumu n’Abanande ikicirwamo abantu mu gace kitwa Buhene mu nkenegero za Goma.

Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabikozeho iki?

Minisitiri ushinzwe umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru Sebishyimbo Jean Bosco yatangaje ko abo bapfuye barindwi barimo n’umusirikare wa leta, bashyinguwe kuwa gatatu.

Yagize ati: “Inkomere nizo zabaye nyinshi zigeze muri 39 n’amazu yaje gutwikwa n’indi mitungo igasahurwa.

“Hari abantu bamaze gutabwa muri yombi kandi ubutasi burakomeje ngo n’abandi bose ufite uruhare muri ziriya mvururu zabereye hariya ashyirwe imbere y’ubucamanza…”

Minisitiri Sebishyimbo avuga ko agace ka Buhene gatuwe “n’amoko y’Abakumu nakwita abasangwabutaka n’andi moko ajyayo gushaka ubuturo, imirima. Abo barimo Abahutu, Abatutsi, Abanande n’Abahunde.”

Iyi myigaragambyo yari imaze iminsi muri Goma, kimwe no mu mijyi ya Butembo na Beni nayo ya Kivu ya ruguru, abaturage basaba ko ingabo za MONUSCO ziva muri DR Congo ngo kuko ntacyo zakoze kuva zahagera.

Ku munsi wa gatatu imyigaragambyo yari igeze ku munsi wa 10 muri Beni na Butembo, ariko abigaragambya aho hombi batatanyijwe na polisi bagitangira, nk’uko bivugwa na Radio Okapi ya MONUSCO.

Naho i Goma, nyuma y’ubwicanyi n’imirwano byo kuwa kabiri leta yahise ibuza imyigaragambyo yose, inatangaza umukwabu uhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAstra Zeneca Vaccine; hesitancy and misinformation a challenge to face
Next articleRaporo Duclert: Uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi rukomeje guhakanwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here