Home Politike Ethiopia ntikozwa ibyo gushyikirana n’abayigometseho muri Tigray

Ethiopia ntikozwa ibyo gushyikirana n’abayigometseho muri Tigray

0
Impande zihanganye muri Ethiopia

Minisitiri w’intebe Abiy avuga ko Leta ya Ethiopia iri kwegeranya ingabo nyinshi mu gihugu hose mugihe ikomeje ibitero ku karere kayo ka Tigray mu majyaruguru kigaruriwe na Leta yaho, kandi ngo ibi bitero bifite intego n’igihe runaka bizamara.

Impande zihanganye muri Ethiopia

Jenerali Berhanu Jula, Umugaba w’ingabo wungirije yavuze ko ingabo zirimo kujya mu majyaruguru gufasha ikicaro cy’ingabo cyaho kigaruriwe n’abasirikare ba leta y’akarere ka Tigray.

Ubusanzwe Ethiopia ni igihugu kigizwe na leta zitandukanye z’uturere, zihuzwa kandi zigategekwa na leta y’igihugu yo mu murwa mukuru Addis Ababa.

Ni iki impande zihanganye zitangaza?

Debretsion Gebremicheal utegeka leta ya Tigray mu ishyaka rihategeka rya TPLF yavuze ko ingabo z’aka karere zafashe intwaro hafi ya zose z’ibirindiro by’ingabo za leta y’igihugu muri Tigray. Yavuze kandi ko ingabo zabo ziri mu ntambara ku mupaka wa Tigray n’indi leta bituranye ya Amhara.

Abategetsi muri Amhara bemeje ko hari imirwano iri kubera mu karere k’umupaka ihana na Tigray nk’uko umunyamakuru wa Aljazeera muri Ethiopia abivuga.

Kugeza ubu ntibyoroshye kumenya ubukana bw’imirwano iri kuhabera kuko itumanaho rya internet na telephone byakuweho mu karere ka Tigray kugarijwe n’imirwano. Mu butumwa yashyize kuri Twitter Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yavuze ko ibi bitero by’ingabo za leta bifite igihe ntarengwa n’intego zo kugeraho.

Ahmed ati “Ibitero by’ingabo za Leta birakomeje mu majyaruguru ya Ethiopia, kandi bifite igihe ntarengwa, kizwi n’intego bisobanutse. Ni ibyo kugarura ubutegetsi bushingiye ku mategeko n’itegeko nshinga, no kurinda uburenganzira bw’Abanya Ethiopia bakabona ubuzima butekanye aho bari hose mu gihugu.”

Isi iri kuvuga iki kuri iyi mirwano?

António Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’ibiri kuba, ndetse ahamagarira abahanganye guhagarika imirwano byihuse.

Guterres yagize ati “Mpagayikishijwe bikomeye n’ibibera mu gace ka Tigray muri Ethiopia. Umutekano wa Ethiopia ni ingenzi cyane mu gutuma ihembe rya Africa ritekana. Nsabye ko haboneka ituze rigabanya umurego w’ayo makimbirane.”

Mike Pompeo, Umumabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga nawe yasohoye itangazo risaba ko imirwano ihagarikwa byihuse. Naho umuryango w’ubumwe bwa Africa, ufite ikicaro i Addis Ababa wo, uri gusaba ko habaho ibiganiro, ariko guverinoma ya Abiy ntibikozwa.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCameroun: Karidinari umwe rukumbi washimuswe yarekuwe
Next articleKanye West yabonye amajwi angahe mu bakandida 1,214 bifuzaga White house?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here