Home Politike Kanye West yabonye amajwi angahe mu bakandida 1,214 bifuzaga White house?

Kanye West yabonye amajwi angahe mu bakandida 1,214 bifuzaga White house?

0
Kanye West utakibaye presida wa USA

Umuraperi Kanye West w’imyaka 43 yemeye ko yatsinzwe nyuma yuko ishyaka rye yise ‘Birthday Party’ ribonye amajwi 60,000 gusa mu majwi agera kuri miliyoni 160 yose hamwe ryashoboraga kubona.

Madamu Jo Jorgensen, undi mukandida wigenga wo mu ishyaka ‘Libertarian Party’, we yigaragaje kumurusha, abona amajwi arenga miliyoni 1,5.

Kanye West utakibaye presida wa USA

Gusa ibya politike kuri West bishobora kuba bitarangiriye muri aya matora. Kuko kuri Twitter, yanditse ati: “Kanye 2024”, ibica amarenga yuko azongera kwiyamamaza.

Muri uku kwiyamamariza kuba perezida kwe kwa mbere, West yagaragaye ku mpapuro z’itora muri leta 12 gusa, mu zindi nyinshi ntiyubahiriza itariki ntarengwa yo gutanga ibyangombwa.

Amajwi menshi muri ayo yabonye amajwi 10,188 yayabonye muri leta ya Tennessee izwiho gutora abakandida b’abarepubulikani.

ubwo yatangiraga kwiyamamaza mu kwezi kwa karindwi, yabwiye ikinyamakuru Forbes ko mu ntego ze z’ingenzi harimo guhagarika ibikorwa by’urugomo bikorwa na polisi. Yanavuze ko yari kwibanda ku kurinda Amerika binyuze ku gisirikare gikomeye cyayo.

Kuki ishyaka rye yaryise ‘Birthday Party’?

Kanye yagize ati: “Kubera ko igihe tuzatsinda, kizaba kizahinduka umunsi mukuru w’amavuko kuri buri muntu wese”.

Kandidatire y’uyu muhanzi yaranenzwe cyane ndetse bamwe bagaragaza impungenge ku buzima bwe bwo mu mutwe ubwo yariraga mu gihe cyo kwiyamamaza.

Tugarutse ku rundi ruhande, Madamu Jorgensen yiyamamaje mu buryo burushijeho kuba nk’ubusanzwe ku mukandida wigenga, ajya mu bice bitandukanye by’igihugu ashaka abo kumushyigikira, amenyekanisha amatwara ye y’ubwisanzure bwa buri muntu.

Ibiro ntaramakuru Associated Press bivuga ko Jorgensen ari umwarimu w’imyaka 63 wigisha isomo ry’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu kuri Kaminuza ya Clemson, yabaye umugore wa mbere wemejwe nk’umukandida mu ishyaka ‘Libertarian Party’ ndetse abona amajwi ya kabiri menshi cyane abayeho mu mateka yaryo.

mu myaka ya 1970 nibwo ishyaka rya Libertarian ryatangiye muri Amerika, ariko umukandida waryo nta na rimwe araba perezida. Mu bakandida bigenga, uwabaye uwa kabiri mu majwi agakurikira Madamu Jorgensen ni Howie Hawkins wo mu ishyaka rya ‘Green Party’, wagize amajwi arenga 339,000 mu gihugu.

Nubwo hamenyekana cyane abakandida bo mu mashyaka 2 ahanganye kurusha ayandi, si bo bonyine bari bagerageje amahirwe yabo muri uyu mwaka wa 2020. Bari mu bandi bakandida barenga 1,200 uyu mwaka bari bagejeje ibyangombwa byabo mu kanama k’amatora.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEthiopia ntikozwa ibyo gushyikirana n’abayigometseho muri Tigray
Next articleNguyu umuturage isi yifuza muri 2050 uko azaba ateye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here