Home Uburezi Nguyu umuturage isi yifuza muri 2050 uko azaba ateye

Nguyu umuturage isi yifuza muri 2050 uko azaba ateye

0
Abanyeshuri bareberaga hamwe ibyo bifuza mu burezi muri 2050 na nyuma yaho

Bamwe mubanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Rwanda baravuga ko mu kurema umuturage isi yifuza muri 2050 ari uko uwize yabasha guhangana ku ruhando mpuzamahanga, azi ikoranabuhanga afite indangagaciro n’ibindi…

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi, umuco n’ikoranabuhanga UNESCO, ribinyujije muri komisiyo z’ibihugu zikorana na UNESCO mu bihugu bitandukanye, hari kubera ibiganiro bihuza abarimu, abayobozi b’amashuri n’abanyeshuri, hagamijwe kubaka umuntu isi yifuza mu kerekezo 2050 hifashishijwe uburezi.

Ni muri urwo rwego abanyeshuri bo mu Rwanda bavuga ibyo bifuza ko bikorwa mu burezi ngo iyo ntego igerweho.

[caption id="attachment_1476" align="aligncenter" width="1025"] Giramata Patience umunyeshuri wiga S6 muri Lycee Notre Dame de citeaux de Kigali.(Photo Jacques)

Giramata Patience umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu muri Lycee Notre Dame de citeaux de Kigali, nawe avuga ko asanga ubumenyi isi yanone ikeneye atarubwo kujya ku ntebe yishuri gusa ngo niburangiza bubapfire ubusa.

Yagize ati “Mubyo twifuza 2050 harimo uburezi bushingiye ku iterambere rirambye kandi rihamye, kuburyo bufasha guhangana nabandi ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga. Umubare w’abanyeshuri bata amashuri nawo ukwiye kugabanuka, hakanagabanywa ubucucike mu mashuri.”

Dushime Benjam umunyeshuri muri Lycee de Kigali S5. (Photo Jacques)

Dushime Benjamin umunyeshuri wiga muri Lycee de Kigali mu mwaka wa 5, avuga ko kugirango haremwe umuntu isi yifuza 2050 asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mukongera ireme ry’uburezi, rikagera kurwego rwisumbuyeho ugereranije n’ubwiki gihe.

Dushime ati “Ibi kandi bigakorwa abarimu bahabwa amahugurwa abongerera ubumenyi kugirango n’ireme ry’uburezi batanga ryiyongere. Umuntu akwiye kwigishwa kugira imitekerereze yagutse yafasha umuntu kubaho kandi neza.”

SG Albert Mutesa (Photo Jacques)

Umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO Mutesa Albert, yavuze ko UNESCO izakusanya ibyavuye mu biganiro bikabyazwamo gahunda izagenga uburezi buhujwe na gahunda y’iterambere riramye.

« Muri ibi biganiro UNESCO icyo igamije ni ugukusanya ibitekerezo bivuye mubihugu biyigize, hanyuma nibimara gukusanywa hakazakorwa nizindi nyigo zimbitse zakunganira mu gushyiraho gahunda y’isi ijyanye niterambere rirambye, bahereye ku iterambere ubu isi igezeho ryikoranabuhanga n’itumanaho. »

Anavuga kanda ko hanarebwa n’ibibazo bihari nk’urugero iyi Covid 19, byose biri gutekerezwaho uburyo uburezi bugomba guhinduka  mumyaka 30 irimbere, aho hifuzwa uburezi burambye kandi butegura umuntu isi ihuriyeho ufite uburere n’indangagaciro bishimishije.

Munshingano za UNESCO ifite harimo uburezi, ubumenyi umuco ndetse n’itumanaho, ni mugihe kandi mu Rwanda iyi komisiyo ifite imikoranire nibigo bigera kuri 37, imikoranire ikaba yaratangijwe guhera mu 1998.

Mnirahari Jacques.

 

 

 

 

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKanye West yabonye amajwi angahe mu bakandida 1,214 bifuzaga White house?
Next articleUSA: Twitege iki ku iperereza ku matora ryatangiye guteza ibibazo?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here