Home Ubutabera Covid-19: Bamwe mu bangavu bagowe no kubona ubutabera.

Covid-19: Bamwe mu bangavu bagowe no kubona ubutabera.

0

Ingaruka za Covid 19, zageze no mu butabera, kuko yatumye hari abangavu n’inkumi bahohoterwa kandi bakagorwa no kubona ubutabera.

Bamwe mubo twaganiriye bahohotewe harimo Doudou na Fifi (ni amazina twabahaye kuko bifuje ko ayabo bwite  atashyirwa mu itangazamakuru) uyu wiswe Doudou ufite imyaka 16 atuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, Akagali ka Nyagatovu avuga ko yahohotewe n’umusore washakaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina ku gahato, ariko umukobwa amubera ibamba maze uwo musore aramukubita.

Hari mu masaha y’umugoroba, Doudou yagiye gushaka umuyobozi w’umudugudu asanga guma mu rugo yabaye atari mu rugo, biba ngombwa ko ategereza akazajya ku murega mu gitondo, ariko nabwo ageze ku Kagali yasanze nta muntu n’umwe uhari, yagiye kuri polisi, amaze gutanga ikirego bagiye gushaka wa musore basanga yabimenye aratoroka, kugeza ubu icyo kirego kiracyabitse.

Fifi w’imyaka 18 y’amavuko nawe, atuye mu Karere ka Nyagatare, umurenge wa Kiyombe, Akagali ka Nkana 1, Ubwo hafatwaga ingamba za guma mu rugo mu gihugu hose, muri iryo Joro yahohotewe n’umugabo, amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato , mu gitondo yakoze urugendo rw’ibirometero bigera kuri 30 n’amaguru kugera ku biro bya Isange One Stop Center I Nyagatare asangayo umukozi umwe kandi hari umurongo w’abakeneye serivise.

Fifi yagize ati’’ Narakomeje ntegereza ko bampa serivise ariko bigejeje sa kumi mpitamo gutaha ngo nze kuzinduka umunsi ukurikiye, bukeye naragarutse banyakira nabwo bigeze mu gicamunsi, bambajije igihe nahohoterewe mbibabwiye bashaka kumbwira nabi ngo naratinze, ubwo bamfataga ibizamini byo kwa muganga bambwiye ko ibimenyetso byasibanganye, ariko bagerageje gufata uwo mugabo basanga yamaze gutoroka, ibyo bikaba byaratumye ntabona ubutabera uko bikwiye kubera ingaruka za covid 19″.

Nyiraminani umubyeyi wa Fifi ufite umwana wahohotewe yagize ati “Iyi Covid19 yadukozeho pe, umwana wanjye baramuhohoteye mbura aho ndegera, nirirwaga nirukanka nsanga ahantu hose hafunze, abandi nkasanga bafite ababagana benshi, kugeza ubwo narinze kujya kuri Isange One Stop Center ya kacyiru nibwo nabashije kurenganurwa ikibazo cy’umwana wanjye kirakurikiranwa nubwo byasanze uwamuhohoteye yaramaze gutoroka”.

Mukarurangwa Angelique na Mukamusoni M Claire bo mu karere ka Bugesera, umurenge wa Nyamata, akagali ka Nyamata ville, Umudugudu wa Gasenga, aba nubwo ari bakuru ariko bavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko kubona ubutabera birabagora.

Ubwo hariho gahunda ya guma mu rugo, bano bakobwa bari barabaye nk’abagore kuko bafite n’abana , bari barabyariye umugabo umwe, maze rimwe abasaba kuza mu rugo iwe kugira ngo abunge ndetse anabiteho mu gihe cya guma mu rugo, bose barabyemeye bajyayo bazi ko ari ukubahuza, bahageze yatangiye kubabwira ko yifuza kubatunga bose.

Ihoterwa ririmo no gufungwa bidakurikije amategeko

Aba bagore  bahisemo kubyanga maze bafata umugambi wo kwigendera, ariko kuko bari munzu, uyu mugabo yarabakingiranye. bagize bati’’ twanze kwiha rubanda duhitamo guceceka ntitwasakuza, twaraharaye twicaye buracya, tugeza saa sita nta cyo kurya, abonye ko tumunaniye yaradukinguriye, natwe twiyemeza ko tujya ku murega.

bombi batangaza ko babuze ubakira kuva ku kagali ndeste no ku murenge, biyambaje umwe mu bashinzwe umutekano ababwira ko basanzwe ari indaya, kandi ko nta mwanya uhari kuko Covid 19 iri kuvuza ubuhuha, bano bagore batangaza ko bahisemo kwigumira mu rugo kuko batari kubona uko bajya gutanga ikirego ku nzego zisumbuye.

Ubuyobozi butunga agatoki ababyeyi

Uwanziga Solange umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kibagabaga yadutangarije ko muri bino bihe byo guhangana na covid 19, ndetse no muri gahunda ya guma mu rugo, bahora biteguye kuba bafasha buri wese wakorerwa ihohoterwa , by’umwihariko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu muyobozi atangaza ko hakiri ikibazo cy’ababyeyi bamwe na bamwe bagifite umuco wo guhishira uwakoze ihohotera, bakajya kubitangaza amazi yararenze inkombe.

Ku kibazo cyo kuba hari abahohotewe mu bihe bya covid 19 , bakagorwa no kubona ubutabera, Uwanziga Solange nawe yemeza ko hari ababanje kujya bagorwa no kugera aho babonera serivise z’abahohotewe ariko nk’ubuyobozi bwahise bwihutira kujya bubafasha nubwo nta mibare ifatika y’ababa barahohotewe ntibabashe kubona ubutabera ku gihe.

Ihohotera ryariyongereye muri ibi bihe-RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, kuri ibi bibazo twavuze haruguru, avuga ko mu bihe bya covid 19 gutwara inda zitateganyijwe ku bangavu n’abakobwa byiyongereye cyane, ndetse n’ihohotera ryariyongereye, Dr Murangira B Thierry umuvugizi w’umusigire w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuri terefoni yagize ati’’ Muri iki gihe twakiriye ibirego byinshi by’abantu bahohotewe cyane cyane abakobwa n’abangavu, nubwo kugera ahatangirwa serivise byabaga bitoroshye ariko abatugannye bose twarabakiriye.”

Ku kibazo cyo kuba hari abashobora kuba batarabonye serivise z’ubutabera kubera ingamba zo guhangana na covid 19, uyu muyobozi atangaza ko nta mibare bafite y’umuntu waba warabuze serivise kuko bo imirimo yabo yo kwakira ibirego yakomeje nk’ibisanzwe, ariko hubahirizwa ingamba n’amabwiriza yo gukumira icyorezo.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abanyarwanda kudahishira uwahohoteye undi, uwahohotewe nawe akihutira gutanga ikirego vuba kugirango gikurikiranwe, hato n’ibimenyetso bidasibangana.

Itegeko n°59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina

Icyiciro cya 2 Cy’iri tegeko kigira giti: Ibihano by’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iri tegeko rigena ibihano ku muntu wese uhamwe n’icyaha cyo gufata undi ku ngufu ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo uwafashwe ku ngufu byamuteye indwara, yaba iyo ku mubiri cyangwa iyo mu mutwe, uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) kandi agatanga n’amafaranga yo kuvuza uwo yafashe ku ngufu. Iyo iyo ndwara idashobora gukira cyangwa bimuviriyemo urupfu, uwakoze icyo cyaha ahanishwa gufungwa burundu.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Ndayisaba Eric

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwanda: Abantu hafi 300 baburiwe irengero hagati ya 2019-2020
Next articleU Rwanda n’u Bwongereza ntibijya imbizi ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here