Home Ubutabera Rwanda: Abantu hafi 300 baburiwe irengero hagati ya 2019-2020

Rwanda: Abantu hafi 300 baburiwe irengero hagati ya 2019-2020

0

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango imwe mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko mu Rwanda hakiri ibikorwa bikabije bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye ejo kuwa mbere yabwiye abari muri UPR inama izwi nka ‘Universal Periodic Review’ (UPR), aho ibihugu bigize UN/ONU bivuga uko bihagaze, bikanakeburwa, mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, yavuze ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, n’itangazamakuru, uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’ubwo guhurira hamwe mu mahoro byubahirijwe kandi biteganywa mu itegekoshinga.

Businge yagize ati:“Uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’uburenganzira bwo guhurira hamwe mu mahoro bidasabirwa uburenganzira mbere yo kubikora”.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ariko yo ivuga ko amategeko mu Rwanda ategeka abashaka guhura ari benshi, kwigaragambya mu mahoro, gushinga imitwe ya politiki n’ibindi biri mu burenganzira bw’ibanze, bagomba kubanza kubisabira uburenganzira.

Iyi miryango ivuga ko ibi binyuranyije n’uburenganzira bwa muntu buvugwa mu itegekoshinga, n’amasezerano mpuzamahanga ajyanye nabwo u Rwanda rwashyizeho umukono, kandi bibuza abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kuvuga ibyo bashaka.

Abantu hafi 300 barabuze mu mwaka umwe mu Rwanda

Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rwavuguruye inzego z’ubutabera no gukurikirana ibyaha bigatuma urugero rw’ibyaha, n’abantu baburirwaga irengero bigabanuka

Yavuze ko hagati y’ukwezi kwa mbere 2019 n’ukwa cyenda 2020 izo nzego zabwiwe abantu 1,301 babuze, avuga ko muri bo 1,124 baje kuboneka, ariko ko 291 n’ubu bataraboneka.

Umwaka ushize, abantu batatu bafatanyaga politiki na Madamu Victoire Ingabire utavugarumwe n’ubutegetsi, baburiwe irengero, umwe yaje kuboneka yarishwe. Hari abandi bari kumwe na we mu ishyaka baburiwe irengero mu myaka yabanje.

Johnston Busingye ejo kuwa mbere, yabwiye inama ya UPR ko impamvu nkuru zitera kubura irengero kw’abantu mu Rwanda ari:

Ati:“Ukwimuka kutandikwa kw’abava mu byaro bajya mu mujyi, kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko ukamara igihe mu bindi bihugu, guhunga imyenda, ibibazo mu bashakanye, na bamwe mu bajya mu mitwe y’inyeshyamba mu bihugu bituranyi”.

Busingye yahakanye ko mu Rwanda “nta hantu hatazwi hafungirwa ahantu hahari”, avuga ko ababivuga baba bafite impamvu za politiki.

Avuga kandi ko mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’imfungwa, hubatswe gereza nshya ya Nyarugenge, “izindi 12 ziravugururwa ziranagurwa, hanubakwa kasho nshya icyenda za polisi izindi 64 ziravugururwa ziranagurwa.”

Hari icyo ibindi bihugu bisaba u Rwanda?

Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, uhagarariye Ubwongereza yavuze ko hari intambwe iboneka u Rwanda rwateye mu bukungu, uburenganzira, n’uburindanganire bw’umugore n’umugabo.

Gusa avuga ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu muryango wa Commonwealth, kizanawuyobora umwaka utaha, barusaba kubahiriza ibiranga uyu muryango birimo demokarasi, ubutegetsi bwubahiriza amategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ubwongereza bwasabye u Rwanda kwemera iperereza ryigenga, riciye mu mucyo ku bwicanyi, impfu ahafungiwe abantu, iyicarubozo no gushimuta abantu, no kugeza ababiregwa imbere y’amategeko.

Ubwongereza kandi busaba u Rwanda kurengera no gufasha abanyamakuru gukora bisanzuye nta bwoba bwo kwihimurwaho, n’abategetsi bakubahiriza itegeko ryo gutanga amakuru.

Uhagarariye Brazil yasabye u Rwanda kubahiriza amategeko mpuzamahanga agendanye no kubuza ishimutwa ry’abantu.

Yasabye kandi ko u Rwanda rwumva kandi rugakorana n’urukiko rwa Africa ruharanira uburenganzira bwa muntu.

Uhagarariye Lithuania yasabye u Rwanda kwemeza amasezerano y’i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Uhagarariye Canada yashimye umuhate n’intambwe u Rwanda rugezeho mu kubahiriza uburinganire bw’umugore n’umugabo.

Gusa asaba ko ibikorwa byo gufungira abana n’ababyeyi mu bigo binyuranye, leta y’u Rwanda yita ibyo gucumbikira inzererezi n’abandi babangamiye sosiye, bikwiye guhagarara.

Uhagarariye Norvege, yasabye u Rwanda gufata ingamba zo kubahiriza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, no kurinda abanyamakuru ihohoterwa n’akarengane.

Yasabye kandi u Rwanda “kwemera ko hakorwa iperereza ryigenga ku birego by’iyicarubozo, n’ibindi bikorwa bibi bivugwa ahafungirwa abantu”.

Aho yakuwe: BBC

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBobi Wine: Urukiko rukuru rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwe
Next articleCovid-19: Bamwe mu bangavu bagowe no kubona ubutabera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here