Home Politike Hari Abanyecongo batanze ikirego mu Bufaransa barega abayobozi bakuru b’u Rwanda

Hari Abanyecongo batanze ikirego mu Bufaransa barega abayobozi bakuru b’u Rwanda

0

Impuzamashyirahamwe y’abanyekongo yitwa Alliance des Patriotes pour la Refondation du Congo (APARECO) n’irindiri shyirahamwe  ryitwa  Congolese Convention for Democracy and Peace (CCDP) baravuga ko bamaze gushyikiriza ikirego ubushinja cyaha bw’i Paris mu Bufaransa barega bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.

Mu itangazo ry’iyi miryango bavuga ko

“Iki kirego kireba abantu benshi bakekwaho kuba barakoze ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibindi byaha bibi byakorewe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibihumbi magana by’abagore bafashwe ku ngufu, miliyoni z’abaturage bimuwe mu byabo n’ibindi… Birahagije. Mu myaka irenga makumyabiri abakoze ibyo byaha byose bafite ubudahangarwa kandi bakomeje guteza akaga mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika.”

APARECO na CCDP bemeza ko bafite amakuru ahagije kugira ngo abo bantu bose baregwa bakurikiranwe.

Bavuga kandi ko baburira Perezida wa Congo Félix Tshisekedi ndetse nabo bafatanyije kuyobora ko kwanga gufatanya nabo muri iki kirego batanga ibimenyetso bafite ari ubufatanyacyaha ko nabo bazabibazwa.

Iri tangazo ryasinywe na Candide OKEKE  uyobora Pareco APARECO na Odon MBO uyobora CCDP ahanini ibirego byabo bishingira kuri mapping report yasohotse mu mwaka w’I 2010 ivuga ku bwicanyi bwakorewe muri Congo.

Ibyasohotse muri mapping rapport ntacyo umuryango w’abibumbye wigeze ubivugaho ndetse n’u Rwana rwakomeje kubihakana. uheruka kubihakana vuba ni Amb Vincent Karega w’u Rwanda muri RDC uvuga ko ibi ari poropagande. aganira n’ikinyamakuru Jeune Afrique yagize ati :

“Ntabwo nahakanye ko habaye ubwicanyi. Icyo navuze ni uko hagomba kubaho kugendera ku bimenyetso bifatika. Tweet nakomojeho yavugaga ko hari imidugudu itandatu yatwitswe, ko hapfuye abantu 1100 , maze bakabishinja Ingabo z’u Rwabda.

Ariko muri icyo gihe hari na FARDC (Forces Armees Congolaises], u Burundi, Angola, Uganda, abarwanyi ba Mai Mai… none kuki bavuga u Rwanda? Ryaba ari icengezamatwara? Bijyanye no kwanga abanyarwanda? Mpagarariye igihugu cyanjye hano bityo ntabwo nagombaga kureka ibyo birego gutyo ngo bigende. muri iki kiganiro hari naho Amb Karega yagize ati ; “Ndashaka kugaragaza neza ko Mapping Report yari “imbanzirizamushinga”, ibihugu byatunzwe agatoki byagiye bigerageza kwisobanura ari nayo mpamvu raporo ya nyuma itigeze yemezwa. Ntabwo ari ibintu bifatika.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKirehe: Polisi yarashe abantu batanu
Next articleMunyenyezi yitabye urukiko bwambere nyuma yo kwirukanwa muru Amerika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here