Home Uncategorized Hatangajwe umubare uruta indi w’abanduye Covid-19 ku munsi

Hatangajwe umubare uruta indi w’abanduye Covid-19 ku munsi

0

Bwa mbere minisiteri y’ubuzima yaraye itangaje umubare munini kurusha iyindi w’abanduye Covid-19 ku munsi umwe, 964 hamwe n’abapfuye batanu.

Umujyi wa Kigali ukomeje kuza imbere n’abantu benshi baduye kuko kuri uyu mugoroba wari ufite abantu 326, ukurikirwa n’Akarere ka Kamonyi gafite 85, Musanze 78, Rubavu 73, Akarere ka Gisagara niko komnyine katagaragayemo umuntu wanduye.

Imibare imaze gutangazwa mu minsi irindwi ishize ni yo minini yabonetse mu cyumweru kimwe kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda mu kwa gatatu 2020.

Mu minsi irindwi ishize hamaze kuboneka abantu 4,085 bashya banduye Covid na 21 bapfuye, mu gihe abameze gukingirwa ari hafi 400,000.Ubu hari ingamba zibuza ingendo hagati y’uturere twose, imyidagaduro, imikino y’abatarabigize umwuga, ibirori byose n’umukwabu utegeka abantu kugera mu ngo saa moya z’ijoro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAnge Kagame yeretse ababyeyi uko bakuza ubwonko n’igihagararo by’abana babo
Next articleImpanuka y’indege yahitanye abasirikare bari mu myitozo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here