Home Ubuzima Ange Kagame yeretse ababyeyi uko bakuza ubwonko n’igihagararo by’abana babo

Ange Kagame yeretse ababyeyi uko bakuza ubwonko n’igihagararo by’abana babo

0

Umukobwa rukumbi wa Perezida Kagame, Ange Kagame yasangije inama ababyeyi z’uburyo bakubaka ubwonko n’igihagararo bw’abana babo  binyuze mu gukina nabo no kubagaburira indryo yuzuye kuva bakiri bato cyane.

Ibi yabikoze mu bukanguraga bw’ukwezi bugamije uburere bwiza bw’abana. Ange Kagame niwe mwana wa Perezida Kagame umaze kumuha umwuzukururu kuko ubu umwana we afite amezi 11.

Kuri uyu wa mbere, nibwo amashusho ya Ange Kagame yigisha ababyeyi uko bakubaka ubwonko n’igihagararo by’abana babo yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana ishami ry’u Rwanda Unicef Rwanda. Aya mashusho yanasangijwe  na Ange Kagame ku rubuga rwe rwa twitter.

Mu mashusho amara ahafi iminota itanu Ange Kagame, umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa avuga ko ari umubyeyi wishimye agakangurira abandi babyei gukina n’abana babo kuva bakiri bato no kubagaburira indryo yuzuye.

Ati “Imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro kubera ko ibyo ahura na byo n’imibanire ye n’abandi bantu b’ingenzi kuri we, ari bimwe mu bigena imikurire y’ubwonko bwe.”

Yavuze ko ibi birenga gukura gusa, ahubwo bikagira n’ingaruka ku myigire y’umwana. Ati “Uyu musingi wo mu myaka ya mbere kandi ugira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwose ari mu myigire, imigenzereze, imiterere ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe.”

Ange Kagame umaze amezi 11 yibarutse imfura ye na Bertrand Ndengeyingoma

Mu gufasha abana mu bijyanye n’imikurire y’ubwonko bwabo, Ange Kagame yavuze ko ababyeyi bakwiye kugira umwanya wo gukina n’abana babo kandi bakamenya ko kubikora ari ngombwa.

Ati “Abana bahora bakina kandi bakigira mu mikino. Indi mibanire n’abandi ibafasha mu mikurire, ariko kamere y’umwana ni cyo gikorwa cy’ibanze, birumvikana ko niba umwana atabonye indyo yuzuye, cyangwa akaba adafite ubuzima, bizamugora gukina.”

“Umwana atangira gukina akivuka. Mu ntangiriro, impinja zivumbura ibigize ubuzima zikoresheje ingingo z’ibyiyumviro. Gukina bituma umwana abasha kwimenya, akamenya n’abandi. Nyuma, impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo.”

Ikindi ngo gifasha umwana mu mikurire y’ubwonko bwe ni uko ababyeyi bamufasha binyuze mu cyitwa “kwigana”.

Ati “Icy’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane bw’umwana nk’uko abahanga babyise ubusabane bwo kwiganana”.

Yuvuze ko kwigana ari nk’umukino. Akamaro k’ubwo busabane ni uko umwana agusekera, agakora ikimenyetso, noneho umubyeyi cyangwa se undi muntu mukuru umwegereye akamwigana akora ibyo umwana yatangiye akora.

Ati “Urugero, umwana uvugije urusaku, umubyeyi na we aramwigana. Umwana yatunga agatoki ku kintu, umubyeyi na we akareba aho umwana amweretse ndetse na we agatungayo urutoki. Aha ni ho bishingira ko mwese mujya muri icyo gikorwa icyarimwe.”

Yabwiye ababyeyi kandi ko kwiganana atari ibintu bihita byikora iyo ukibigerageza bwa mbere ariko yemeza ko uko ugenda ubikora, birushaho kuba byiza ku mpande zombi, ni ukuvuga ku mwana no ku mubyeyi.

Ange Kagame yavuze ko gukina bifasha umwana kuba yavumbura ibintu bishya kuko uko agenda akina ari nako agenda yiyubakamo ubushobozi bwo gusobanukirwa byinshi bishya.

Ati “Kuri buri mwana muto, ni byiza ko ibintu byose by’ingenzi abyiga binyuze mu mikino. Gukina ni ukuvumbura, gukina, ni ukugerageza ibintu, mu kugerageza ikintu kimwe ubona n’ikindi gishoboka. Gukina ni ukugerageza kwiyubakamo ubushobozi bwo gusobanukirwa uko Isi iteye.”

Ange Kagame kandi yavuze ko mu myaka ibiri ya mbere y’ubuzima, umwana yiga ku buryo bubiri bw’ibanze. Gusa ngo ku ruhinja ruto, icyitabwaho ni ubusabane n’umubyeyi, kureba no gukoresha amajwi.

Ati “Ubwa mbere, ni ugukina n’abantu bakuru. Abana bakunda kurebera ku byo abantu bakuru bakora. Umuntu mukuru ugendagenda, uririmba, useka cyangwa ubabwira inkuru. Ni ingenzi kandi ko ababyeyi bombi, umubyeyi w’umugabo n’umugore bakina n’umwana wabo.”

Ange Kagame agiriye inama babyeyi batandukanye uko bakuza ubwonko bwabo mu gihe kurera bisanzwe bitoroshye byongeye gukomezwa cane n’icyorezo cya Covid-19.

Amashusho ya Ange Kagame

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlekugera mu rugo ni saa moya, ingendo zambukiranya Uturere zirabujijwe
Next articleHatangajwe umubare uruta indi w’abanduye Covid-19 ku munsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here