Home Uncategorized Ibyorezo nka COVID19 byahozeho-Muhs

Ibyorezo nka COVID19 byahozeho-Muhs

0

Kuva isi yatangira kuvumbura ibyoreza bikwirakwizwa umuntu ku wundi hagiye hafatwa ingamba zikaze mu kurinda abantu ubwandu.

Lepra, ni imwe mu ndwara zabayeho zatumye hafatwa ingamba zo kurinda abantu icyo cyorezo, aho uwabaga ayifite bamushyiraga ahantu atagomba kuzahurira n’abandi nko mu birwa cyangwa mu byaro ahantu hadatuye abantu.

Iyo umuntu ufite ibyo byorezo yageragezaga kujya aho abantu bari, yagombaga kugenda yambaye inzongera kugira ngo abandi bamwitaze.

Mu nzu zabaga zirwariyemo abo bantu, zabaga ziriho ikimenyetso ku buryo buri muntu amenya ko iyo nyuako irimo abarwayi.

Amateka avuga ko hari nubwo barekaga abo bantu  batuye ahantu cg mu gace kamwe, mu kato, bakabafungirana aho mu mudugudu kugeza ubwo bapfuye.

Ubu nabwo, abantu babitekerezaho mu rwego rwo gukumira icyorezo, cyakora akarusho gahari, nuko ibyemezo byo kurwanya ibyorezo byateye imbere, kuko ubu hari uburyo bwo gupima hakamenyekana inkomoko y’icyo cyorezo ndetse abahanga bakamenya uko ibyorezo byandura n’inzira byanduriramo.

CORONA Virus yaba yarigeze kubaho ikaba igarukanye ubukana

Tugarutse ku cyorezo covid19, izina ry’iyo virusi ni SARS CoV 2 (Severe acute respiratory syndrome coronavirus 2),  yitwa SARS kubera ko iyo virus isa neza n’indi virus yabayeho 2003.

Iyi virus ni imwe, mu muryango w’amavirusi afata inyamaswa n’abantu, izi virus ubusanzwe ntabwo zisanzwe zitera ibibazo bikomeye, uretse inkorora  cyangwa umusonga. Cyakora COVID19 yo yaje itandukanye kuko yazanye ubukana bukabije.

Nyuma y’iminsi 2 gusa umuntu afite covid19 aba ashobora guhita yanduza abandi kabone nubwo we aba ataramenya ko yanduye.

Hagati y’iminsi 5 na 7, umuntu aba ashobora kubona ikimenyetso cya mbere cy’iyo ndwara. Hari abantu benshi batanamenya ko bamaze kwandura.

Buri muntu aba ashobora guhita yanduza byibuze abandi bantu batatu.

Uburyo bwo kurwana COVID19 busaba imbara nyinshi

Mu kiciro cya mbere cyo kurwanya iki cyorezo, hashyirwaho uburyo bwo gushakisha abanduye kugira ngo babashyire mu kato, kure y’abandi.

Haba hanagomba gukurikiranwa abantu bahuye n’abo bamaze kumenyekana ko banduye, kugira ngo nabo bapimwe, kuko biba bishoboka ko nabo baba bamaze kwandura kabone nubwo nta kimenyetso baba bagaragaza.

Umuvuduko w’ikwirakwira ry’icyorezo nka COVID19,  rimeze neza nka Sissa ibn Dahir wahimbye umukino uzwi nka Echec mu rurimi rw’igifaransa, aho yasabye  umwami Shihram igihembo kingana n’intete y’umuceri, zikubye inshuro nyinshi (abazi ayo mateka). Uko kwikuba niko kugereranywa n’ikwirakwira rya covid19

Kumenya abanduye niryo hurizo rya mbere

Imbogamizi, nuko bitoroshye igihe hashakishwa abarwayi ba mbere, kubera ko uwanduye bwa mbere aba atarabimenya ashobora kuba yamaze kwanduza byibuze abantu 80 kandi muri abo 80 nabo buri umwe ashobora kuba yamaze  kwanduza abandi 80. Nguko uko imibare y’abanduye ku isi, yiruka amasigamana.

Kugira ngo abantu banduye n’abo bahuye bagaragare, bisaba umubare munini w’abaganga  cyangwa w’abakora iperereza kugira ngo abo bantu bavumburwe, ibi kandi bisa n’ibidashoboka.

Mu cyumweru kimwe, umuntu umwe ashobora kuba yamaze kwanduza abantu arenga ibihumi 500. Ibi bituma habaho abantu batakaze ubuzima mu kivunge ku buryo bukabije.

Aha rero, buri munsi hashobora kwandura abantu ku bwikube buri hejuru, mu gihe nta gikorwa mu kurinda iki cyorezo kandi ni nako abantu bapfa.

Ahantu lockdown cyangwa gahunda ya Guma mu rugo yatangiye hakiri kare, bishobora kurinda abantu bandura ndetse n’abicwa na CORONA ku kigero cya 40%.

Icyiciro cya kabiri cyo kwirinda ikwirakwizwa ry’ibyorezo

Iyo bitagishoboka gushyira mu kato abamaze kwandura kubera babaye benshi, haba hagomba gukurikiraho icyiciro cya kabiri kihutirwa.

Harimo guhagarika ibihuza abantu byose, ndetse no gutegeka abantu kuguma mu ngo zabo nk’uko byakozwe nko mu Bushinwa, Ubutaliyani, Ubufaransa, Koreya y’Epfo, Singapur n’ahandi. Mu gihe abantu badahura ntabwo virusi yaguruka.

Ariko kubera ko bidashoboka guhagarika uguhura kw’abantu 100% kubera ko hari igihe biba ngombwa cyane cyane ko abantu bakenera kujya guhaha ibyo kurya, kujya kwivuza n’ibindi byihutirwa, ni ngombwa gushyiraho ingamba z’isuku muri rusange.

Nko gukaraba intoki kenshi, guhana intera, no kwambara agapfukamunwa.

Mu gihe abantu bakurikije ibi bisabwa, hari amahirwe yuko ikwirakwizwa rya  covid19 ryagabanuka ku kigero cyo munsi ya zero, bivuze ko ufite ubwandu yakabaye ntawe yanduza, ibi bikaba byatuma abandura bagabanuka kurusha abakira COVID19.

Ibihugu byababaye cyane ariko bifite abaturage bubaha amabwiriza, izi gahunda z’ubwirinzi zagiye zitanga umusaruro.

Imibare nyayo nayo ni imwe mu ntwaro izafasha kurinda abantu.

Kugira ngo abantu bashobora gukurikirana ubuzima mu bihe by’icyorezo nka covid19, ni ngombwa imibare y’abantu bandura, abakira n’abapfa buri gihe kugira ngo bifashe mu ngamba zo kwirinda, ibi kandi bifasha abahanga kureba mu ma laboratoire, impamvu y’ikwirakwiza ry’icyorezo, kugira ngo bafashe abantu mu kwirinda.

Bwana Profeseri Wieler, Perezida  w’urwego ruluru rushinzwe kurwanya ibyorezo mu Budage, avuga ko uburyo bwo kubara  abanduye COVID19 bugezweho, bufasha cyane muri ibi bihe kumenya ikwirakwira rya COVID19 ndetse no mu bihe bizaza, niba COVID19 ishobora kuzaba yiyongereye cyangwa igabanuka, ibi bituma hafatwa ingamba.

Kuva muri Guma mu  rugo ntibigomba guhubukirwa

Icyiciro cya gatatu mu rwego rwo kugira ngo abantu bave muri Guma mu rugo, ni ugupima abantu bose, ariko bisaba ko abantu bashya bandura bagabanuka bakajya munsi y’umubare w’abakira, naho umubare w’abapfa ukagabanuka cyane ugereranyije n’abapfuye mu cyumweru gishize.

Na none abarwayi barembye bageze ku rwego rwo kuremba bikabije, ntabwo bagomba kuba barenze ubushobozi bw’amavuriro ahari, kuburyo ukeneye kujya kuri bomboni (imashini ifasha guhumeka neza) ayibona.

Kureka abantu ngo bave mu rugo, bikorwa gake gake, habanza kurebwa niba nta kibazo biteye, aho ibikorwa bihuriramo abantu benshi nka mu mastade, utubyiniro, ibitaramo n’ahandi biguma bifunze.

Urugero rwa hafi ni muri Korea y’Epfo, umwe mu babana bahuje ibitsina yagiye mu tubyiniro dutandukanye, kandi yari afite covid19, aho yahuye n’abantu barenga 200 mu ijoro rimwe. Ubu hagaragaye abantu 95 bahuye nawe ariko abandi ntabwo babonetse. Niyo mpamvu gufungura bigomba kwitonderwa cyane.

Mu gihugu cy’ubudage cyo, ubu ushaka wese ajya kwipimisha

Abakinnyi b’umupira w’amaguru mu budage, babapima buri munsi, ariko n’undi wese ushaka kureba ko nta cyorezo Covid19 yaba yarahuye nacyo, biroroshye kujya kwipimisha.

Hari App bagiye gushyira muri telefone ngendanwa, izi zigezweho cyangwa Smartphones, kuburyo abantu begeranye bazajya bahita babonwa muri iyo system, ku buryo haramutse hari uwanduye byakoroha kubona abandi bahuye nawe, ibi byamaze gukoreshwa mu gihugu cya Korea y’epfo.

Mu budage, nyuma ya guma mu rugo, mu minsi irindwi, niharamuka habonetse abantu banduye bagera kuri 50 banduye covid19, mu bantu 100.000, bazongera bashyireho gahunda ya Guma mu rugo.

Cyakora hari impungenge ko abapima iki cyorezo bashobora kwerekana imibare itari ukuri kugira ngo  gahunda ya Guma mu rugo ntisubireho.

Byateguwe Bwana Otto Muhs, yifashishije inyandiko za Von Tomas Pueyo, akanyamakuru ka RKI, Statistica.com, Politbarometer, Wikipedia n’amakuru ava mu binyamakuru bitandukanye byo mu Budage.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakobwa ba Kabuga nibo batumye afatwa
Next articleBNR yongereye umubare w’amafaranga umuntu yemerewe kubikuza ku munsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here