Bimwe mu bitabo by’amateka byanditswe mu Kinyarwanda n’ibindi bikorwa bibumbatiye umuco n’amateka bigiye gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi.
Ni ibyavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi 2, yiga ku nyandiko n’ibindi bintu bibumbatiye amateka bikwiye gushyirwa mu mutungo w’isi. Inama yahuje impuguke n’abashakashatsi ku muco n’amateka na komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO.
Bamwe mu banditsi, ibigo bya leta, impuguke n’abashakashatsi ku muco n’amateka by’u Rwanda bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo ku nyandiko n’ibindi bikorwa ndangamuco w’u Rwanda bikwiye gushyirwa mu murage w’Isi.
Nyirabahizi Beatha umukozi mu Nteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi ushinzwe inkoranyabitabo y’igihugu (National Liblary) avuga ko u Rwanda rufite byinshi byashyirwa mu moorage w’isi, aha aragaruka ku nzira bigomba kunyuramo.
Nyirabahizi ati “U Rwanda rufite ubukungu bwinshi, niyo mpamvu turimo kurebera hamwe ibyajyanwa kubikwa mu mutungo w’isi. Uyu munsi ni uwo gushyiraho komite y’igihugu y’Umurage w’Isi, ikaba ariyo mpamvu twakoze amatsinda atandukanye kugira ngo turebere hamwe ibyo twashyira mu murage w’Isi. Ibyo twaha agaciro nk’abanyarwanda kuko tubona ko hari byinshi twakwemeza bikabikwa nk’umutungo w’isi. Habanza kubyemeza kurwego rw’igihugu, ku rwego rw’akarere, hagakurikiraho kwemezwa ku rwego rw’isi. Niwo mukoro dufite ubu.”
Gushyira ibiranga umurage w’u Rwanda mu murage w’Isi bifitiye akamaro kanini u Rwanda n’isi muri rusange nkuko umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO ari nayo yateguye iyi nama, MUTESA Albert yabitangaje.
Mutesa ati “Nka komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO twatumije abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’inyandiko n’ibindi bikorwa bibite amateka n’umurage w’abanyarwanda, duhamagara abakora mu bigo bya leta n’abikorera, abashakashatsi bafite aho bahuriye n’umurage w’igihugu.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko gushyira umurage w’u Rwanda mu murage w’isi bifite akamaro kanini kuko byakwigirwaho n’amahanga kandi ntibyibagirane. Yatanze urugero ku mpapuro zigaragaza uko inkiko gacaca zafashije mu guca imanza nyinshi za genocide mu gihe gito, ibintu bitaboneka ahandi.
Zimwe mu ngero z’ibishobora gushyirwa mu Murage w’Isi ku ikubitiro harimo; Inganji Kalinga igitabo cy’amateka y’abami kuva u Rwanda rugitangira cya Alexis Kagame ndetse n’ingoro y’umwami yo mu Rukari.
Mporebuke Noel