Home Imyidagaduro Inyogosho ya Apotre Mutabazi yavugishije benshi

Inyogosho ya Apotre Mutabazi yavugishije benshi

0
Apotre Mutabazi arasaba Perezida Kagame kumwishyurira utudeni deni twa miliyoni 30 afitiye abaturage batandukanye

Mutabazi Kabarira Maurice uzwi cyane nka Apotre Mutabazi yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera inyogosho ye idasanzwe.

Ifoto ya Apotre Mutabazi iri kuzenguruka cyane ku mbuga nkoranyambaga igaragaza inyogoshe ye idasanzwe irimo inyuguti PK bishatse kuvuga Perezida Paul Kagame .

Mutabazi wari usanzwe afite n’indi nyogosho yateraga benshi kwibaza kubera uturongo tubiri twabaga mu mutwe we aho hari abibazaga ku mukozi w’Imana wiyogoshesha atyo.

Nyuma yo kongera kwiyogosheha agashyiramo izina rya Perezida Kagame rihinnye n’ubundi yibajijweho na benshi aho bamutanzeho ibitekerezo bitandukanye.

Janvier Popote yatangiye avuga ko inyogosho ya Mutabazi imwibukije amashati ya Rucagu ariho ifoto y’umukuru w’Igihugu.

Uwitwa Ntama w’Imana nawe yaje yibaza niba kwandika mu mutwe bitandukanye no gushyiraho dreads cyangwa gutereka umusatsi.

Mutabazi nawe asa n’usubiza ku batangariye inyogosho ye yavuze ko yahisemo gusobanurira urubyiruko Paul Kagame wamugize uwo ariwe.

Mutabazi Kabarira Maurice, uzwi cyane nka Apotre Mutabazi, yaherukaga kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasabiraga ibihano Bamporiki Edourd, avugako imitungo ye “igomba gutezwa mu cyamunara.”

Gusa ibi byari byabanjirijwe n’ibaruwa yandikiye abagize inteko ishingamategeko imitwe yombi abasaba kwemeza Perezida Kagame nka Baba wa taifa (Umubyeyi w’Igihugu).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwanda’s traditionally marginalised batwa people threaten to return to forest as covid-19 hits them hardest
Next articleUmugandekazi byavugwaga ko yaburiye mu Rwanda ari kuvurirwa i Ndera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here