Home Politike Kalinda yasimbuye Iyamuremye muri Sena

Kalinda yasimbuye Iyamuremye muri Sena

0

Iyamuremye Jean Damascene wari perezida wa sena y’u Rwanda yasimbuwe muri sena na Francois Xavier Kalinda ashyizweho na Perezida Kagame mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa gatanu.

Iyamuremye yeguye muri sena no kumwanya wa perezida wa Sena mu ntangiriro z’ukuboza 2022 kubera impamvu z’uburwayi.

Kalinda Francois Xavier yabaye mu nteko ishingamategeko y’umurryango wa Afurika y’Uburasirazuba hagati ya 2015 na 2022. Kuba Kalinda asimbuye Iyamuremye ntibivuze ko ahita amusimbura no kumwanya wa perezida wa Sena kuko hazaba amatora ashyiraho perezida wa Sena.

Iyamuremye Jean Damascene yari mu basenateri umunani bashyiziweho na Perezida Kagame ninayo mpamvu kumusimbuza ariko bigenze kuko Kalinda nawe ashyizweho na Perezida Kagame.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmerika:Bikomeje kugorana mu nteko ishingamategeko yabuze umuyobozi
Next articleMoses Twahirwa wa Moshions ashobora gufungwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here