“Ntawaduhamagara adukeneye, bose bategereza ko ari twe tubakenera tukabahamagara.”
Nubwo u Rwanda rwihuta mu iterambere, by’umwihariko mu ikoranabuhanga n’itumanaho, hari aho guhamagara cyangwa guhamagarwa kuri telefoni bisaba kurira ibiti cyangwa kuzamuka imisozi.
Iyo ugeze mu karere ka Kayonza, ugakagera mu murenge wa Gahini, ukamanuka inyuma ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara, uko ugenda wegera ikibaya kirimo imidugudu ya Gisenga na Nyabombe niko ubushobozi bwa telefoni ufite bwo guhamagara cyangwa guhamagarwa tutavuze nubwo gukoresha interineti bugenda bugabanuka mpaka bugeze kuri zeru. Umunyamakuru w’Integonews wahamaze amasaha 24 ahamya neza ko atabashaga guhamagara cyangwa ngo ahamagarwe.
Karake Godfield umugabo w’imyaka 49 utuye mu mudugudu wa Gisenga, avuga ko biyakiriye kuko iki kibazo cyabahejeje mu bwigunge ngo bibasaba kujya gushakira reseau (ihuzanzira rya telefoni) mu misozi.
Karake “Ku bijyanye n’itumanaho, iyo inshuti n’abavandimwe badushatse ntibatubona, ariko twebwe iyo tubakeneye bidusaba gufata urugendo tukurira imisozi kugira ngo tubashe kubona aho ama reseau ari. Icyo twifuza ni uko badushyiriraho iminara natwe tukaba abaturage nk’abandi.”
Undi muturage utarashatse ko dutangaza amazina ye, utuye mu mudugudu wa Nyabombe uhana imbibe n’uwa Gisenga bihuje ikibazo, nawe ashimangira iby’iki kibazo cy’ihuzanzira rya (reseau) telefoni avuga ko kuva telefoni zagera mu Rwanda muri ako gace guhamagarana ukoresheje telefoni bidashoboka.
Ati “Dutunze telefoni, ariko kuva telefoni zagera ino guhamagara abantu hano ntibishoboka. Ukeneye gutabaza wenda agize ikibazo kihutirwa, yurira urubariro (umusozi/ahirengeye).”
Uyu muturage kandi avuga ko bagerageje kenshi kwegera inzego zibanze zikabizeza ko zizabikemura vuba, ariko kugeza nanubu amaso akaba yaraheze mu kirere.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buteganya gukora kuri iki kibazo, ikinyamakuru Integonews cyavuganye n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, avuga ko ikibazo bakizi kandi kirimo gushakirwa umuti kubufatanye n’ibigo by’itumanaho.
Murenzi “Nibyo koko aho hantu turabizi ko hatagera network (ihuzanzira rya telefoni) gusa turimo gukorana n’ibigo by’itumanaho nka MTN na Airtel ngo bongere ubushobozi bw’iminara yegereye ako gace.”
Uyu muyobozi w’akarere ka Kayonza nubwo atagaragaza igihe ntarengwa iri huzanzira rya telefoni (reseau) rizabonekera, ashimangira ko ibyo bigo by’itumanaho byemeye kubikemura cyane ko ngo biri no mu nyungu zabyo.
Ikigo k’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA gifite mu nshingano ibigo by’itumanaho, muri raporo y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020 ku itumanaho rikoresha telefoni, igaragaza ko kugeza uyu mwaka, abaturarwanda batunze imirongo y’itumanaho (sim cards) ari miliyoni 9,862,992 mu gihe u Rwanda rutuwe na miliyoni 12,985,946 muri 2020.
Umwanditsi:Mporebuke Noel