Home Amakuru Kenya: Komisiyo y’amatora yacitsemo ibice bibiri

Kenya: Komisiyo y’amatora yacitsemo ibice bibiri

0

Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Kenya yacitsemo ibice bibiri nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu byagize William Ruto Perezida wa gatanu w’iki Gihugu.

Abakomiseri bane muri barindwi bagize komisiyo y’Igihugu y’amatora bitandukanyije n’iyi komisiyo bavuga ko kubarura amajwi bitabaye mu mucyo kandi ko harimo amanyanga, ibi babivuga mu itangazo basohoye bitandukanya na perezida wa Komisiyo y’amatora.

Muri aba bane bitandukanyije na komisiyo y’amatora barimo na visi perezida wayo Julian Cherera, wasabye ko Perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati ,akurwaho cyangwa ngo yegure.

Aba bakomiseri bavuga ko hari ibintu bitakurikije amategeko muri aya matora bityo ko ibyo bintu bigomba gutuma aya matora atizerwa.

“ Amatora no kubarura amajwi bigitangira taliki ya 9 Kanama 2022, twahise dutangira kwibaza ibibazo bitigeze bibonerwa ibisubizo, ibyo bibazo byari bishingiye ku kutagira umucyo n’amanyanga yakorwaga kandi byose byakorwaga na perezida wa komisiyo y’amatora bwana Wafula Chebukati.”

“ Twe twabonye ibyo bintu nitwe benshi kandi umutima nama wacu watubujije gushyigikira ayo manyanga niyo mpamvu tutasinye twemeza ibyavuye mu matora. Aya matora ibyavuyemo byose byakozwe na perezida w’amatora Wafula Chebukati, kuko hari byinshi yagiye adukinga kuva amatora atangiye”.

Ibi byatangajwe n’aba bakomiseri bishobora gutuma ibyatangajwe na komisiyo y’amatora  bishobora kuvuguruzwa n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga.

Mu kiganiro na’abanyamakuru cyabaye  mbere y’uko hatangazwa ibyavuye mu matora, Julian Cherera yavuze ko  amategeko agomba kubahirizwa.

“ Imiryango irafunguye ubu buri wese yajya mu nkiko kurega ariko turasaba abanyakenya  kuba abanyamahoro kuko iyubahirizwa ry’amategeko rigomba gukurikizwa.”

Martha Karua, nawe wiyamamarizaga kuba visi perezida ku ruhande rwa Odinga rwatsinzwe yatangaje ko yiteguye kujya mu rukiko kuvuguruza ibyavuye mu matora.

Martha nyuma yo kumva ibyavuye mu matora yahise yandika ku mbugankoranyambaga ze ko “ Ibintu bitararangira bityo ko abantu bagomba gutegereza kugeza birangiye.”

N’ubwo aba biyomoye kuri komisiyo y’amatora batangaje ko amatora atabaye mu mucyo banenzwe cyane n’indorerezi z’amatora bavuga ko ibyo bakoze ntashingiro bifite.

KOmisyo y’amatora muri Kenya yatangajo William Ruto ari we watorewe kuba Perezida wa Kenya aho yagize amajwi 50.4% [angana n’amajwi miliyoni 7,1 mu gihe Odinga bari bahanganye yabonye 48.9%.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRutsiro: Uwafashwe ari gusambanya intama y’umuturanyi yafunzwe
Next articleBrig Gen Nkubito yazamuwe mu ntera agirwa Major General
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here