Mu mpera z’icyumweru gishize, abahanga mu ikoranabuhanga (hackers) binjiye muri konti z’abantu miliyoni 533 bakoresha facebook bafata amakuru yabo y’ibanga arimo imeri(e mail) na aderesi zifatika, nimero za terefone, amatariki y’amavuko n’ibindi. Ni kunshuro ya kabiri uru rubuga runini rwibwe amakuru y’abarukoresha kuko byaherukaga muri 2019.
Niba ufite konte ya Facebook (cyangwa niba yarahagaritswe muri 2019 ), ushobora kuba urahangayitse, ubu noneho ushobora kumenya niba nawe uri umwe mu bibwe ayo makuru mu cyumweru gishize agashyirwa ku karubanda.
https://haveibeenpwned.com, Urubuga rufasha abantu kureba niba ahari ababinjiriye mu ikoranabuhanga rwongeye facebook mu mbuga rureba mu gufasha abantu bibwe amakuru kureba niba koko bari mu bibwe. Jya kuri uru rubuga hanyuma wandike aderesi neza ukoresha kuri Facebook kugirango urebe niba nawe warinjiriwe. Ni byiza kubikora. Have I Been Pwned ni urubuga rumaze kumenyekana kandi rukoraho, Troy Hunt, umuyobozi wa Microsoft muri Australia.
Uru rubuga kandi rugufasha gushakisha kugirango umenye niba ijambo ryibanga ryawe(password) ryaragiye ahagaragara kubera kutubahiriza amabwiriza.