Home Politike Kuki RURA yahagaritse icyemezo yari iherutse gufata ku biciro by’ingendo

Kuki RURA yahagaritse icyemezo yari iherutse gufata ku biciro by’ingendo

0

Nyuma yo kotswa igitutu n’abaturage, intumwa za rubana n’abandi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya #COVID-19.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, riravuga ko muri iki gihe Leta izatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo, mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Prof. Shyaka Anastase minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasobanuye ko ibiciro byari byashyizweho byahagaritswe nyuma yo gusuzumwa na Guverinoma, ndetse bikaba byahinduwe mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abaturage.

Ibiciro bishya ni ibi:

Lt Col Patrick Nyirishema, Umuyobozi Mukuru wa RURA yasobanuye igabanuka ry’ibi biciro yifashishije urugero nk’aho yavuze ko umuntu uvuye i Kigali ugiye i Musanze yagombaga kwishyura Amafaranga 2,340 none hakurikijwe ibiciro bishya azishyura amafaranga 1930.

Yatanze urundi rugero rw’aho nka Kigali – Nyagatare yari amafaranga 4,290 none akaba yabaye 3,390.

 

Uko ibiciro byinubiwe byanganaga

Ibiciro RURA yari yatangaje tariki 14/10/2020 byavugaga ko ku ngendo zihuza Intara, umugenzi azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 25,9 ku kilometero kimwe, naho ku ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, umugenzi akaba yari yashyiriweho ko azajya yishyura amafaranga 28,9 ku kilometero kimwe.

Abantu batandukanye barimo n’abayobozi bari bakomeje kwinubira ibi biciro by’ingendo byari byazamutse, bakinubira ko hirengagijwe amikoro adahagije ya benshi muri iki gihe ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19. Abandi bibazaga impamvu ibiciro by’ingendo byazamuwe nyamara ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga byaramanutse, ahandi ndetse Leta zikorohereza abaturage mu bijyanye n’ingendo.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmatariki y’ingendo ku banyeshuri yatangajwe
Next articleIPRC Kicukiro nta mwana n’umwe uzahezwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here