Home Ubutabera Leta yatsinze urubanza yarezwemo isaba guhindura itegeko rya RIB

Leta yatsinze urubanza yarezwemo isaba guhindura itegeko rya RIB

0
Abagize inteko ishingametegeko umutwe w'abadepite bagira ikarita y'ubudahangarwa ituma badafatwa n'inzego z'umutekano ku byaha byinshi

Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cy’umunyamategeko Murangwa Edouard, warusabaga kwambura ububasha urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, bwo gusaka umuntu rukekaho icyaha rutabiherewe uburenganzira n’inkiko.

Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko uru rwego rugumana uburenganzira bwo gusaka ahantu no gufatira ibintu bikekwa ko byakoreshejwe mu cyaha kuko ikirego cya Murangwa Edourd, nta shingiro gifite.

Murangwa Edouard, yasabaga urukiko rw’Ikirenga gutesha agaciro zimwe mu ngingo z’ itegeko n° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo yavugaga ko zitandukanye n’itegeko nshinga.

Mu kirego cye yagaragazaga ko  ingingo za 10 igika cya (3) agaka ka a, b, c n’Igika cyayo cya 5, 7, 8 z’Itegeko N° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017, mu itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo kimwe n’ ingingo za 13, 14, 23, 24, 29, 43, na 61  z’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha. Murangwa avuga ko izi ngingo z’aya mategko ziha ububasha umushinjacyaha bwo gutanga uburenganzira bwo gusaka ukekwaho ibyaha no gufatira ibye kimwe no kuba yakumvirizwa kuri telefoni.

Yashimangiye ko kuba RIB mu iprereza ryayo isaka igafatira n’ibintu nta cyemezo cy’ubucamanza binyuranyije n’ingingo ya 43 y’Itegeko Nshinga, igira iti: “Ubutegetsi bw’Ubucamanza ni bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Iyo nshingano yubahirizwa mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.”

Mu itangazo ryasohowe n’urukiko rw’ikirenga ruvuga kuri uru rubanza rivuga ko abacamanza b’uru rukiko nta hantu na hamwe babonye ko itegeko n° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo rihabanye n’itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Gakire Fidel wavugaga ko yavuganye na Gen Nzabamwita yahamijwe ibyaha
Next articleItangazo rya cyamunara
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here