Umusore watsindiye kubana na Miss Mwiseneza Josiane yamenyekanye
Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe na benshi (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yaterewe ivi ndetse anambikwa impeta (fiancaille) n’umusore bitegura kurushinga ikimenyetso simusiga ko aba bombi bagiye kurushinga mu minsi iri imbere.
Mu cyumba cyateguranywe urukundo rwinshi nk’uko byagaragariye abari bahari ndetse n’ababikurikiranye mu mafoto n’amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Miss Josiane yagaragaye mu ikanzu y’igitenge, atambuka indabo zari zitakanywe ubuhanga budasanzwe, imbere ye hapfukamye umusore w’amasoso.
Mis Josiane nkuko azi gutambuka nka ba nyampinga koko, yatambutse ahagarara imbere y’uwo musore nk’ikimenyetso cyo kwemera ubusabe bw’uwo musore wari ufite impeta (fiancaille) mu ntoki. Uwo musore nawe ntiyazuyaje yahise ahaguruka yambika impeta Miss Mwiseneza Josiane. Iyo mpeta ubundi abasore basanzwe bambika abo bifuza ko bazarushingana.
Uyu musore ubashije kwegukana Mwiseneza Josiane, umukobwa wifujwe n’abasore batari bake batanatinyaga no kubigaragaza mu ruhame, akavugwaho gukundana n’umuhanzi biganaga, akavugwaho kandi gutwara inda byarangiye bibaye ibihuha, ntitwakwibagirwa kandi ko hari amafoto yagaragaye ari kumwe n’umusore baberewe bavuga ko yagiye mu rukiko nabyo bikaza kuvumburwa ko yari yitahiye ubukwe bisanzwe, bidasubirwaho Tuyishimire Christian niwe musore Josiane atweretse nk’umukunzi yemera ko bazabana iteka.
Tuyishimire Christian akora muri all in international production ltd kompanyi ikora ibijyanye n’ubugeni mu mugi wa Kigali nk’uko bikaragara ku myenda yambara n’ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Uyu musore agira intego idasanzwe igira iti “Aho kuba umugabo umunsi umwe, naba imbwa igihe cyose.”
Miss Josiane yakunze guhakana mu itangazamakuru ko adafite umukunzi, gusa uyu mwaka bigaragaye ko ari mu rukundo ndetse ko yiteguye kurwubakana na Tuyishimire Christian, mwiseneza Josiane yiga muri INES Ruhengeri, akaba yaratangiye no kuba umukinnyi wa film nyarwanda.
Biravugwa ko zimwe mu mpano nyinshi yahawe n’umukunzi we harimo impano y’inzu, nkuko bigaragara mu ifoto irimo urufunguzo.
Amafoto: SM
Mporebuke Noel