Home Uburezi Mugesera na Minisitiri w’uburezi bafite ibyo bahuriyeho

Mugesera na Minisitiri w’uburezi bafite ibyo bahuriyeho

0
Dr Uwamariya Valentine Minisitiri w'Uburezi yabonye amateka yo kuringaniza mu mashuri ( foto net)

 

Bwana Antoine Mugesera (foro net)

Kuba Antoine Mugesera na Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valentine barize igihe hariho politiki y’iringaniza, munyangire, ruswa, amoko n’akarengane mu Rwanda, bituma bemeza ko ubu gahunda ya Ndi umunyarwanda yahinduye byinshi mu burezi, ndetse ko ari amahirwe ku banyarwanda.

Mu kiganiro batumiwemo kuri Radio y’u Rwanda kuri iki cyumweru Mugesera yagarutse ku mateka yaranze uburezi mu Rwanda, aho gahunda y’iringaniza yari yanditse mu bitabo, aho watsindaga ibizamini ariko ugahabwaga ishuri hashingiwe ku myanya igenewe Ubwoko bwawe, akarere ukonokamo ndetse n’igitsina.

Ati “habagaho imyanya 5% yabaga igenewe Minisitiri ngo ashyiremo abantu ashaka, ari naho haziragamo ruswa, iyo wanyuraga ku bantu baziranye na Minisitiri, yashoboraga kuguhera umwana ishuri”.

FPR yafunguye uburezi kuri bose

Dr Uwamariya Valentine Minisitiri w’Uburezi yabonye amateka yo kuringaniza mu mashuri ( foto net)

Dr Uwamariya nawe wabaye muri ayo mateka, avuga ko byashyizweho iherezo igihe FPR yafataga ubutegetsi.

Ati ” 1995 amashuri yahise afungurirwa bose, uburezi bugera kuri bose, kuko nange nibwo ninjiye muri kaminuza y’u Rwanda, twigana n’abakuze, abantu bose benerewe kwiga.

Ibi abihurizaho na Eric Kayiranga, wari muto icyo gihe, uvuga ko nubwo bize igihugu cyarasweyutse, abarokotse jenoside bagifite ibikomere bibisi, bigiraga mu mashuri adasakaye cyangwa yasenywe n’intambara, ariko abantu bose bahabwaga amahirwe yo kwiga.

Amashuri make yatizaga umurindi iringaniza

Kimwe Mugesera yagarutseho, harimo kuba amashuri yari make cyane icyo gihe, byatumaga gahunda y’iringaniza irenganya benshi, aho yanavuze ko cyane cyane abana b’abakobwa bapyinagazwa.

Atanga urugero rw’igihe Perezida Habyarimana yagirana ikibazo na Lizinde, byatumye abana bose bavukaga mu gace Lizinde yaturukagamo k’ubugoyi, abana baho bimwa amashuri mu rwego rwo kibahima.

Igisubizo kirambye

Amashuri akomeje kubakwa mu gihugu hose (foto internet)

Dr Uwamariya, yagarutse kuri politiki iriho ubu mu Rwanda, yo guteza imbere ubumenyi ngiro, uburezi kuri bose ndetse bukaba itegeko ku bana bato, gushishikariza abana b’abakobwa kwiga, kwigisha amateka na gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri, ndetse no kongera ibyumba by’amashuri kugira ngo ibyo byose bigerweho, nibyo byafashije kugira ngo uburezi budaheza bushinge imizi.

MLU

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBayern Munich yisasiye Barca biyihesha kugera muri kimwe cya kabiri k’irangiza
Next articleMiss Josiane yongeye kwandika amateka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here