Home Politike Muri Kenya abadepite barwaniye mu kiriyo karahava

Muri Kenya abadepite barwaniye mu kiriyo karahava

0

Abadepite babiri bo mu gihugu cya Kenya bateranye ibipfunsi imbere y’imbaga mu kiriyo, nyuma y’aho umwe yari ashinje mugenzi we ko ari ibandi.

Imirwano y’aba banyapolitike yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Gshyantare 2021, hagati ya Depite Simba Arati uhagarariye agace ka Dagoretti y’Amajyaruguru na Sylvanus Osoro uhagarariye agace ka Mugirango y’Amajyepfo.

Depite Simba niwe imvururu zakomotseho, kuko bwo yari atangiye kugeza ijambo ku baje mu kiriyo, yavuze ati “Dufite abayobozi benshi aha b’inshuti z’akadasohoka za Visi Perezida bamaze kwangiza ubuzima bwabo. Aba ni amabandi ku buryo badakwiye kwemererwa kujya mu mwanya uwo ari wo wose w’ubuyobozi.”

Mu kumva ayo magambo, Depite Sylvanus Osoro wari wasoje ijambo rye mbere, yahagurukanye uburakari, afata mu mashati Depite Simba, batangira guterana ibipfunsi, kuburyo byarangiye Sylvanus Osoro yicaye hasi.

Nkuko BBC yabitangaje ntabwo hataramenyakana uburyo Osoro yakubiswemo, gusa amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo mudepite yicaye hasi mu buryo bigaragara ko atapfuye kuhicara gusa.

Ubusanzwe Osoro ni inshuti n’umurwanashyaka wa Visi Perezida wa Kenya, William Ruto mu gihe Arati ari umurwanashyaka wa Raila Odinga utavuga rumwe na Leta. Ruto na Odinga nabo bari bari muri icyo kiriyo.

Ibintu nk’ibi byo kurwana kw’abadepite ntabwo ari bishya muri Kenya, gusa ntibyari bikunze kubera mu ruhame.

Abagize umuryango wa nyakwigendera Ongera(umubyeyi w’umwe mu banyapolitike bakomeye) batangaje ko bababajwe cyane no kubona abo banyacyubahiro barwanira mu kiriyo cy’umubyeyi wabo.

Uku kurwana kwahoshejwe n’abapolisi nibo bahagobotse bakiza iyo mirwano yari imaze kudurumbanya ikiriyo.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDelayed justice for Gender Based Violence victims during Covid-19
Next articleEse gereza iragorora cyangwa iragoreka ?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here