Home Ubuzima Ntabwo abanduye virusi itera Sida bazatereranwa kubera COVID19-Minisante

Ntabwo abanduye virusi itera Sida bazatereranwa kubera COVID19-Minisante

0

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku nshuro ya 33 mu Rwanda, Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel, avuga ko nubwo u Rwanda muri iki gihe ruhanganye n’icyorezo cya COVID 19, rudashobora gutererana abafite icyorezo cya SIDA.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu Karere ka Nyagatare; wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure SIDA.”

Nyuma y’uko umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana,  agaragarije ko urubyiruko ari rwo rwugarijwe kubera kwirara, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye urwo rubyiruko kudapimisha ijisho icyo cyorezo kuko kitagaragarira ku jisho, kandi ngo n’uwagize ibyago akwiye kujya ku mavuriro amwegereye agafata imiti

Nubwo u Rwanda binyuze muri minisiteri y’ubuzima rwakoze uko rushoboye kugira ngo abantu bareke guha akato abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida, mu buhamya bwatanzwe n’abagafite babigarutseho bavuga ko akato kari muri bimwe bibabangamiye.

I Ntara y’Iburasirazuba cyane cyane mu Karere ka Nyagatare niho babonye ibipimo biri hejuru by’urubyiruko rutagabanya ubukana bw’iyi virusi mu mibiri yabo akaba ari nayo mpamvu yatumye Minisiteri y’ubuzima ihizihiriza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

Dr Ngamije yabwiye urubyiruko rwa Nyagatare ko bakwiye kwirinda SIDA, bagafatanya nabo kurandura ubwandu bushya burundu kuko bishoboka, ariko cyane cyane hakoreshwa agakingirizo.

Minisitiri Ngamije yongeyeho ko abasanze baramaze kwandura bahabwa serivisi yo guhabwa imiti no kuyegerezwa nta kiguzi, ndetse ibi bikaba biri gukorwa no muri iki gihe u Rwanda n’Isi bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Tuzakomeza gukora kugira ngo serivisi zo kwirinda kwandura SIDA ndetse no kwita ku bafite Virus bahabwa imiti, izo serivisi zikomeza gutangwa neza no muri ibi bihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo cya Coronavirus.”

Leta y’u Rwanda yegereje abaturage serivisi zitandukanye mu gihugu hose  zirimo kubapimira ubuntu, kubaha ubujyanama bw’uko bakitwara no gushyiraho uburyo bworoshye bwo kubaha imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ku bamaze kwandura nk’uko Dr Ngamije yakomeje avuga.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe mu Rwanda Peter Vrooman, yabwiye abitabiriye ibi birori ko  nk’igihugu kiri ku isonga mu gutera inkunga minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, bazakomeza ubufatanye bwo kurandura SIDA ndetse n’ibindi byorezo nka covid19.

U.MLouise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHuye: Ikigega nzahurabukungu cyafashije abanyamahoteli kwigaranzura ingaruka za Covid-19
Next articleAbashinwa basabwe kuva mu burasirazuba bwa DR Congo vuba vuba

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here