Home Ubukungu Huye: Ikigega nzahurabukungu cyafashije abanyamahoteli kwigaranzura ingaruka za Covid-19

Huye: Ikigega nzahurabukungu cyafashije abanyamahoteli kwigaranzura ingaruka za Covid-19

0

Bamwe mu bafite amahoteli n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere ka Huye bishimira inkunga batewe na Leta mu guhangana n’ingaruka batewe n’icyorezo cya Covid-19 kuko yabateje igihombo.

Iyo nkunga bayitewe na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigega Nzahurabukungu aho bafashijwe kwishyura inguzanyo bari barafashe muri banki, naho abakora ubucuruzi buciriritse bagenerwa arenga miliyoni 108 Frw yo kubagoboka kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze.

Murenzi Frank ufite Hotel yitwa Light House iherereye mu Murenge wa Tumba, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyabateje igihombo kuko nta bakiriya babonaga mu gihe hariho gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n’izindi ngamba zagiye zifatwa mu kugikumira.

Ati “Ku rwego rw’amahoteli byasaga nk’aho ari umwihariko kuko tutabashaga kwakira ba mukerarugendo cyangwa ngo twakire inama. Ibyo byatumye ubukungu buhazaharira ndetse n’abakozi bacu bibagiraho ingaruka kuko hari abahagaritswe ku kazi.”

Yashimiye Leta y’u Rwanda yabagobotse ibafasha kwishyura amadeni bari bafitiye banki.
Ati “Leta yadufashije na mbere igenda idukuriraho imisoro imwe n’imwe, hanyuma iza no kudufasha binyuze mu Kigega Nzahurabukungu. Ngereranyije nkatwe kuri Light House Hotel badufashije kwishyura miliyoni 10 Frw kuko natwe twari dufite inguzanyo ya banki twafashe. Bafashe ideni dufite muri banki ryose bafata 30% yaryo bayishyira ku nyungu ya 4% ivuye kuri 17%.”

Yakomeje avuga ko iyo badafashwa na Leta byashoboraga kubashyira mu gihombo, imitungo yabo igatezwa cyamunara.

Ati “Iyo tutagira Leta nziza imeze gutya, banki zari gukomeza kutwishyuza inyungu zikaba nyinshi, urumva ko byari biri kwerekeza mu guteza cyamunara imitungo yacu.”

Sebukangaga Jean Baptitse ufite hoteli yitwa Barthos ikorera imbere ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, na we yavuze ko yafashijwe kwishyura inguzanyo yari afite muri banki.Yavuze ko mu ideni rya banki yari afite ry’asaga miliyoni 178 Frw, Leta yamufashije kuko asaga miliyoni 55 Frw azajya ashyishyura ku nyungu ya 5% avuye ku ya 17,5% kandi agatangira kwishyura nyuma y’amezi 12.

Ati “Byaduhaye agahenge kuko byagabanyije ideni rya banki kuko Covid-19 yatugizeho indaruka zikomeye. Nari narafashe inguzanyo ya banki ngiye kubaka indi nyubako.”
Bamwe mu bakozi bakoraga mu mahoteli na bo bavuga ko Covid-19 yabagizeho ingaruka mbi bahagarikwa ku kazi abandi bagabanyirizwa umushahara, ariko muri iki gihe ibintu byatangiye gusubira mu buryo.
Ingabire Ange ukora kuri Light House Hotel yagize ati “Muri Guma mu Rugo nahagaritswe ku kazi njya mu rugo. Ubu naragarutse kandi ndahembwa neza nta kibazo.”

Imibare yerekana ko mu Karere ka Huye hose Leta y’u Rwanda yahatanze miliyari 350 Frw binyuze mu Kigega Nzahurabungu aho hamaze gufashwa imishinga 11 ihabwa agera kuri miliyari 108 Frw.

Gusa kugeza ubu hari bamwe mu bafite amahoteli n’abanyenganda bavuga ko banditse basaba gufashwa ariko bakaba batarasubizwa, bityo bakifuza ko nabo dosiye zabo zihutishwa.
Hari kandi na bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse bavuga ko amafaranga yatanzwe yo kuzahura ibikorwa byabo bo atabagezeho, bakifuza ko batekerezwaho.

Barthos Hotel na yo yafashijwe kwishyura inguzanyo ya banki binyuze mu Kigega NzahurabukunguHari bamwe bafite ibikorwa by’ubucuruzi bavuga ko iyo nkunga itarabagerahoHoteli Mater Boni Concilli nayo yafashijwe kwishyura inguzanyo ya bankiInkunga yatewe abikorera mu Karere ka Huye yanyujijwe mu Kigega NzahurabukunguLight House Hotel iherereye mu Murenge wa Tumba ni imwe muzafashijwe kwishyura inguzanyo ya bankiNyuma y’aho Covid-19 icishije make ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gusubukurwa mu Karere ka Huye

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUko Ange Kagame yahinduye ubuzima bw’ababyeyi bakora muri Perezidansi
Next articleNtabwo abanduye virusi itera Sida bazatereranwa kubera COVID19-Minisante

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here