Home Politike Nyuma yo kwimwa passport Karasira Aimable arafunzwe

Nyuma yo kwimwa passport Karasira Aimable arafunzwe

0

Karasira Aimable umaze igihe yamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro bivuga kuri politiki yatawe muri yombi nyuma yo gutumwaho na RIB mu gitondo cyo kuri uyu wambere.

RIB yemeje ko yataye muri yombi Karasira Aimable nyuma yuko yari yitabye urwego rw’ubugenza cyaha yijyanye nkuko yabanje kubyitangariza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Karasira Aimable afunzwe nyuma yigihe hari abantu ku mbugankoranyambaga bamusabira gufungwa bavuga ko yarenze umurongo mu biganiro atanga kuri youtube, aba bavugaga ko ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

RIB yagize iti :

Ati “Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Karasira Aimable afunzwe nyuma yo gutangaza ko yirukanwe muri kaminuza y’u Rwanda yigishagamo mu buryo budakurikije amategeko akaba yari amaze igihe anavuga ko yimwe urupapuro rw’inzira(passport) mu buryo budasobanutse.

Mu minsi ishize Karasira Aimable yari yatangaj ko yabujijwe kongera kugira ibyo avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nawe akavuga ko abyemeye ariko nibyo afungiwe kuko RIB ivuga ko “imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuri Kenya bahashimutiye umuntu washakishwaga cyane
Next articleNta Rukiko ruzaca urubanza muri iki Cyumweru
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here