Home Ubutabera Paul Rusesabagina agiye kugaruka mu Rukiko

Paul Rusesabagina agiye kugaruka mu Rukiko

0
Umuryango wa Paul Rusesabagina, watsinzwe urubanza washakagamo miliyari zirenga 400 nk'indishyi z'akababaro.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwajuririye imikirize y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25 y’igifungo.

Uru rubanza rwarusesabagina rurimp n’abandi 20 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza rwasomwe tariki 20 Nzeri 2021.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherutse gukatira Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20.

Bombi bari abayobozi mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN wagabye ibitero ku Rwanda guhera mu 2018, bigahitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin ntiyavuze byinshi kuri uku kujurira n’ubwo bajuririye abantu bose bari muri uru rubanza.

Yagize ati “Twajuririye urubanza rwose, ibindi bizavugirwa mu rukiko.”

Ingingo ya 37 y’itegeko Nº 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba mu Rwanda rihanisha Rusesabagina igihano cyo gufungwa burundu

Urubanza rwa Rusesabagina ni zimwe mu manza zavuzwe cyane mbere yukoo rutangara, ruri kuburanishwa na nyuma yuko rufashweho umwanzuro.

Inteko ishingamategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ihertuse gutora ku bwiganze ko Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25.

Ibindi byavuzwe cyane kuri uru rubanza ni umuryango w’Abanyamerika Lantos Foundation wandikiye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza bayisaba kwanga kwemeza Busingye Johnston nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Perezida Kagame ahaerutse gutangaza ko u Rwanda ruhagaze ku cyemezo cy’inkiko rutitaye ku bivugwa n’ibibihugu byo mu Burengera zuba bw’Isi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImyaka 10 irashize Col Muammar Gaddafi yishwe
Next articleHuman Activity threaten Kibirizi-Muyira Natural Forest
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here